Polisi irihanangiriza abacukura imicanga bangiza ibidukikije

Polisi ikorera mu Ntara y’Amajyepfo by’umwihariko mu Karere ka Ruhango, irasaba abacukura bakanacuruza umucanga, ko bagomba kubikora ariko babungabunga ibidukikije.

Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo ACP Nkwaya, yifatanyeje n'abaturage kubungabunga ibidukikije.
Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo ACP Nkwaya, yifatanyeje n’abaturage kubungabunga ibidukikije.

Umuyoboi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo ACP Nkwaya Francis, yabitangaje ubwo yifatanyaga na koperative icukurra ikanacuruza umucanga mu Murenge wa Mbuye, mu gikorwa cyo kubungabunga ibidukikije ahacukurwa imicanga kuri uyu wa gatanu tariki 27 Gicurasi 2016.

Muri iki gikorwa cyaranzwe no gusiba ibinogo byahagiye hacukurwa imicanga, hakanaterwa imbingo zigomba gufata isuru, ACP Nkwaya yasabye abibumbiye muri iyi koperative COPERU bakabakaba muri 400 yabasabye kudashishikazwa no gushaka amafaranga gusa ngo bibagirwe ibidukikije.

Umuyobozi wa Koperative COPERU avuga ko bavangirwa n'abacukura batagira ibyangombwa.
Umuyobozi wa Koperative COPERU avuga ko bavangirwa n’abacukura batagira ibyangombwa.

Yababwiyeko igihe cyose bazakora akazi ko gucukura no gucuruza umucanga, batabungabunga ibidukikije, bazahanwa n’amategeko arebana no kubungabunga ibidukikije.

Umuyobozi wa koperative COPERU, Theoneste Bimenyimana, yavuze ko bakora mu buryo bwubahirije amategeko, ariko bakavangirwa n’abandi baza bagacukura umucanga, bagasiga ibyobo aho batabisibye byarangiza bikitirirwa koperative ahagarariye.

Hari abacukura imicanga batagira ibyangombwa bakangiza ibidukikije.
Hari abacukura imicanga batagira ibyangombwa bakangiza ibidukikije.

Ati “Bitewe n’uko ari twe tuzwi, usanga n’abandi baza bagacukura barangiza bakigendera. Rwose mudufashe muri iki kibazo cy’abo bantu batuvangira, ibindi tuzabikora neza.”

Abanyamuryango b’iyi koperative, nabo bashimangira ko bakora ibishoboka byose ngo babungabunge ibidukikije, kuko umucanga wabagiriye akamaro kanini, bityo bakaba bagomba gukora ibisabwa n’amategeko, kugirango bakomeze banoze akazi kabatunze.

Bihoyiki Kalisa, umwe mu bakora akazi ko gucukura umucanga, yavuze ko abikesheje gucukura umucanga yabashije kwiyubakira inzu no kurihirira abana amashuri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

In byiza gukora umuganda

alias yanditse ku itariki ya: 28-05-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka