Gutahuka kw’Abanyarwanda bituma FDLR ifatirana abasigaye muri Congo

Abanyarwanda batahutse bava mu mashyamba ya Congo, bavuga ko bagenzi babo basizeyo ari benshi kubera ko bakiboshwe n’umutwe wa FDLR.

Abenshi ngo bazitiwe na FDLR ibabuza gutahuka.
Abenshi ngo bazitiwe na FDLR ibabuza gutahuka.

Abenshi bavuga ko ari wo uzitira abaturage ukababuza gutahuka ubabeshyako mu Rwanda hakiri ibibazo by’amacakubiri, nyamara abatahuka bavuga ko iyo hagageze batangazwa n’uko bakirwa bakibaza ibyo babwibwaga aho biva.

Nyirabikari Rusi umwe mu baheruka gutahuka avuga ko ibyo bihuha akenshi bikwirakwizwa n’abasize bakoze Jenoside baba banga gusigara bonyine.

Agira ati “Ba bandi basize bakoze ibibi bajyaga badutera ubwoba ngo ntawajya mu Rwanda noneho natwe tukaguma kwibaza ukuntu tuzaguma mu guhugu kitari icyacu bikatuyobera, ari na yo mpamvu twatashye twasanze ibyo batubwira ari ibinyoma.”

Abatahuka benshi baba biganjemo abagore n'abana.
Abatahuka benshi baba biganjemo abagore n’abana.

Olive Nyiraminani we avuga ko imibereho bari barimo yari iy’uburetwa kukobakoreshwaga imirimo yingufu n’Abanyekongo, kugira ngo babone uko babaho. Avuga ko ubuzima bwo mu mashyamba bwari bumaze kubazonga bahitamo gutahuka.

Aba Banyarwanda barakangurira abandi basize muri Congo gutahuka, kuko nta nyungu zo kuguma kwiruka inyuma y’ababashuka mu intambara z’urudaca kandi igihugu cyabo kirimo umutekano.

Haguma Ildephonse Umuyobozi w’inkambi ya Nyagatere, yakira impunzi by’agateganyo, avuga iyo aba Banyarwanda batahutse bagerageza kubakuramo ibihuka bakura muri Congo babereka umurongo igihugu kigenderaho kugira ngo nabo bakomerezeho kubaka igihugu cyabo.

Ati “Nk’abakuru barimo bavuye mu Rwanda muri 1994 iyo bari mu mashyamba ya Congo baba bafite amakuru atari ukuri ku Rwanda bitewe n’inyungu bwite z’abantu baba babafite tubabwira aho igihugu kigeze n’umusanzu tubashakaho wo kubaka igihugu.”

Aba banyarwanda batahutse ni imiryango 29 y’abantu 90, harimo abagabo babiri, abagore 27 n’abana 61, bose bahise bahabwa ubwisungane mu Kwivuza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka