FDLR yamurashe imuhora umugabo watashye none yatahanye abandi

Uwineza Esperance warashwe na FDLR ahorwa umugabo we Majoro Ntagisanimana watashye mu Rwanda, yatashye acyuye abandi basirikare bakuru ba FDLR.

Uwineza avuga ko yarashwe amaboko arwana n'abarwanyi ba FDLR bashakaga kumwica.
Uwineza avuga ko yarashwe amaboko arwana n’abarwanyi ba FDLR bashakaga kumwica.

Uwineza wageze mu Rwanda ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu tariki 27 Gicurasi 2016.

Yabonekaga ku maso ko arushye kandi atarakira ibikomere by’amasasu yarashwe mu kuboko, avuga ko yarashwe na FDLR imuhora umugabo we Majoro Ntagisanimana yatashye mu Rwanda.

Akigera mu Rwanda Uwineza Esperance yabwiye Kigali Today ko nyuma yiminsi ibiri umugabo we atashye yatewe n’abarwanyi batatu ba FDLR baherekejwe n’umupolisi wa Congo.

Yagize ati “Bageze iwanjye saa sita z’ijoro, bambaza aho umugabo wanjye ari mbabwira ko ari mu kazi ariko banga kubyemera banyaka amafaranga.”

Uwineza yari yasigaranye n'abana babiri ubwo umugabo we yatahaga ubu yabatahanye mu Rwanda.
Uwineza yari yasigaranye n’abana babiri ubwo umugabo we yatahaga ubu yabatahanye mu Rwanda.

Uwineza avuga ko nyuma y’uko abahaye amadolari y’Amerika 500 yari afite, bamusabye gusenga ngo bamwice kuko batamusiga.

Ati “Nabahaye amafaranga nzi ko bandeka, bakomeza guhatiriza mbabwira ko ntayandi, bafata uruhinja rwanjye barujugunya hanze y’inzu, bantegeka gupfukama ngo nsege bwanyuma. Mpita mbabwira ko bandeka nkabaha ayandi. Nabikoze kugira ngo nirwaneho.”

Akomeza agira ati “nNahereye ku mupolisi wari ugiye kundasa turwanira imbunda arasa hejuru, amasasu amushiranye atabaza abandi ariko ndamufata ndamukomeza. Abaje kurasa ndamukinga aba ariwe barasa, mushyira kuruhande simbukira uri kurasa nawe turwanira imbunda arasa ku mpande.”

Uwineza yashoboye gucyura abandi barwanyi bakuru ba FDLR n'imiryango yabo.
Uwineza yashoboye gucyura abandi barwanyi bakuru ba FDLR n’imiryango yabo.

Uwineza avuga ko yarwanye nabo barwanyi bashaka kumurasa kugeza amasasu abashiranye bose, bashaka umupanga wo kumutema barawubura bamuhondaguza ibiti barushye baragenda.

Uwineza avuga ko abaturage bamutabaye barashweho bagahunga, aho abarwanyi ba FDLR bagendeye yagiye gushaka uruhinja ahita ajya kwa muganga.

Ati “Bamaze kugenda, nagiye gushaka umwana n’abaturanyi baraza banjyana kwa muganga, FDLR yagarutse nyuma kundangiza zisanga nagiye zirampiga ntizambona n’ibitaro narimo nivuzaga nihishe, nkize mpita njya kuri Monusco kugira ngo FDLR itongera kumbona ikanyica.”

Nubwo Uwineza atashye, yashoboye gushishikariza abandi basirikare bakuru ba FDLR gutaha Capt Kambanda Callixte wari J5 (ushinzwe guhuza abaturage n’abasirikare) muri segiteri, na Majoro Bagaragaza Felix wari umucamanza muri FDLR burigade y’inkeragutabara none bageranye mu Rwanda.

Captaine Kambanda, umwe mu bazanye avuga ko uwo mugore amufata nk’intwari kuko yashoboye kurwanya FDLR bo byari byabananiye, bikongeraho ko yanabakanguriye gutaha kandi bakabigeraho.

Majoro Ntagisanimana, umugabo wa Uwineza, yatashye mu Rwanda tariki 12 Gicurasi 2016

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

ABAGORE NKABO BARAKENEWE

sylvestre yanditse ku itariki ya: 2-06-2016  →  Musubize

uwo mugore ko akaze Imana imufashe akire ibyo bikomere

elie yanditse ku itariki ya: 29-05-2016  →  Musubize

icyabakiza abazi gukina filme nibaharuburyo babaigenza bakwegera uwomugore akabatecyerereza ukobyari bimeze bagakinamo filme ikajya public uwomupolice wa Congo akagaragaramo bikagaragara neza konacongo ifasha FDRR nubwotwe tubizi nisiyose ikabimenya

ntigurirwa sylivain yanditse ku itariki ya: 29-05-2016  →  Musubize

Huuuuuummmmm!!!
Mbega mbega!!! Uwo mugore afite ngufu ki zinesha abagabo batatu bafite imbunda ra?
Na Rambo ko yabigeragaho kubera ko ari film ra? Muzabeshye ikindi icyo kiranyagisha!!!

Uwineza Assoumpta yanditse ku itariki ya: 28-05-2016  →  Musubize

kugeza ubu baracyashaka kumena amaraso koko imana ibabarire kuko nabo ntibazi icyobakora ahubwo nabagira inama nabo bagataha bagafatanya nabandi kubaka urwatubyaye

bebe yanditse ku itariki ya: 28-05-2016  →  Musubize

bigaragarako Congo ibashyigikiye; uwomogore ndamwemeye mpisemukunda ahubwo bamuhembe

Emanuel yanditse ku itariki ya: 28-05-2016  →  Musubize

None se uyu mugore ni UMUKOMANDO cyangwa? Sha wa mugore we ndakwemeye, hahirwa umugabo wagushatse. Ikigaragara ni uko FDRL ifite gahunda yo guhama muri CONGO; kugeza aho bajya kwica umugore kubera ko umugabo we yatashye? Gusa congo nayo ntakigenda. Ni ukuvuga ko barangije kuyemera, igakora ibyo ishatse mu gihugu kitari icyabo, bakarasa,bakica, ibaza guherekezwa ni ingirwa mu polisi wa RDC; uyu mugore azegere abazi gukina FILIMI abibintu bizagaragarire amahanga yose.

GGG yanditse ku itariki ya: 27-05-2016  →  Musubize

Uwo mugore uwineza nintwari pe azabishimirwe cyane kubwo ubutwari yagize we n’umugabo we baharanira gucyura abo bahoze ari abarwnyi ba FDRL kuko birashimishije cyane kumva abo bose batekereza kugaruka murwababyaye nabandi bakomeze baze iwacu mu Rwanda namahoro gusagusa Murakoze

Sibomana Aimable yanditse ku itariki ya: 27-05-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka