Ubwenge bakuye Iwawa bwatumye bashinga koperative ibabeshejeho

Urubyiruko rwo mu Murenge wa Rwezamenyo rwavuye Iwawa rwashinze koperative y’ububaji bahurizamo ibitekerezo n’ubumenyi batahukanye, bakabasha gukora imirimo ibabeshaho

Uru rubyiruko ruvuga ko nta cyiza nko kwishyira hamwe kuko bibateza imbere.
Uru rubyiruko ruvuga ko nta cyiza nko kwishyira hamwe kuko bibateza imbere.

Uru rubyiruko rwavuye Iwawa rumaze kugororwa no guhabwa amasomo mu myuga itandukanye, nyuma yo gufatirwa mu ngeso mbi zirimo ubujura, ubusinzi n’urugomo. Bakigera iwabo muri uyu murenge uherereye mu Karere ka Nyarugenge, nibwo bagize igitekerezo cyo kwihuza.

Habanabakize Abuba, umuyobozi wungirije w’iyi koperative bise “Tuzamurane”, avuga ko igikorwa bagezeho kizabarinda gusubira mu kibi, birimo kunywa no gucuruza ibiyobyabwenge.

Agira ati “Kuva twabonye igikorwa cya buri munsi duhugiraho kandi kitwinjiriza amafaranga, ntituzongera gusubira mu kibi ukundi, cyane ko ubuzima twabagamo bwari buteye agahinda kuko birirwaga baduhiga.”

Avuga ko ubu buri munyamuryango afite aho abarizwa n’ibimuranga, bitandukanye n’uko babagaho mbere.

Imashini bifashisha zifite agaciro ka miliyoni 5Frw.
Imashini bifashisha zifite agaciro ka miliyoni 5Frw.

Mbabwirwenande Sadi, we avuga ko yajyanywe Iwawa nyuma yo gufatwa yibye terefone, none ubu ngo kwishyira hamwe n’abandi byamwunguye byinshi.

Ati “Ubu ngirirwa ikizere n’abantu, bakampa ibiraka nkabakorera kuko nize kubaza ku buryo mbasha kwizigama ibihumbi 50 buri kwezi, nakuyemo ayo gukodesha inzu, kuntunga no kwibonera imyambaro.”

Nyandwi Yusuf we agira inama abakiri mu muhanda, yo kuwuvamo kuko ngo nta cyiza kibayo.

Ati “Ndabagira inama yo kuva mu muhanda kuko nta cyiza kiriyo uretse guhora bafungwa kubera amakosa, bishyire hamwe bashake icyo gukora nk’uko natwe twabigenje bityo biteze imbere.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwezamenyo, Mutarugera Dieudonné, avuga ko ubukangurambaga bakora nk’abayobozi ari bwo butuma aba bana basubira ku murongo.

Ati “Twakoze ubukangurambaga kuri aba bana, bityo bishyira hamwe, bahabwa inkunga y’ibikoresho none barabaza ibintu bitandukanye bakinjiza amafaranga bakibeshaho.”

Avuga ko n’ubwo ikibazo cy’inzererezi kitararangira burundu mu murenge wa Rwezamenyo, ngo hari intambwe yatewe kandi igikorwa cyo kubakurikirana no kubagorora kigikomeje.

Iri shyirahamwe ryahawe inkunga ya miliyoni 3Fre na Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, banagurizwa imashini zo kubaza zifite agaciro ka miliyoni 5Frw, kandi ngo barumva kwishyura bitazabagora.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka