Buri wese yahawe isaha imwe ngo aganire na Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Anastase Murekezi, kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Gicurasi 2016, yemereye ababishaka bose umwanya ungana n’isaha imwe ngo baganire ku rubuga rwa “Twitter” kuri gahunda za guverinoma ayoboye.

Minisitiri w'Intebe Anastase Murekezi arimo gusubiza ibibazo bitandukanye kuri Twitter.
Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi arimo gusubiza ibibazo bitandukanye kuri Twitter.

Uhereye isaa yine kugeza isaa tanu z’iki gitondo, ku murongo we wa twitter @amurekezi, Minisitiri w’Intebe arimo kugirana ikiganiro n’ababishaka, aho baganira kuri gahunda za guverinoma y’u Rwanda, bamubaza ibibazo bitandukanye.

Abashaka kuganira na Minisitiri w’Intebe barakoresha uburyo bwo kwinjira mu kiganiro bwa #TalkToPMRwanda, abakoresha twitter bita “hashtag”.

Iki kiganiro kiba gifunguye kuri buri muntu wese Minisitiri w’intebe Murekezi ajya agikora rimwe na rimwe ku wa Gatanu, akaganira kuri gahunda zinyuranye n’ibikorwa bireba u Rwanda.

Minisitiri w'Intebe arimo gusubiza abamubaza ibibazo.
Minisitiri w’Intebe arimo gusubiza abamubaza ibibazo.

Kuganira na Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda kuri twitter byatangiye kuwa 01 Kamena 2012 bitangijwe na Dr Pierre Damien Habumuremyi wari Ministre w’Intebe w’u Rwanda icyo gihe. Dr Habumuremyi yatangiraga kwakira ibibazo n’ibitekerezo ku isaha ya saa munani.

Icyo gihe uwari Minisitiri w’Intebe Habumuremyi yavugaga ko icyo kiganiro kimara isaha imwe, ariko byaje kugaragara ko afata umwanya urenze isaha imwe agasubiza ibiba byabajijwe byose.

Abandi baminisitiri mu Rwanda bajya bafata umwanya bakaganira n’ababyifuza ariko ku buryo budahoraho barimo Minisitiri w’Ubuzima, Agnes Binagwaho, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Kanimba Francois na Minisitiri w’Umutungo Kamere, Vincent Biruta.

Minisitiri w'Intebe Anastase Murekezi yararikiye ababishaka bose kumubaza icyo bifuza kuri guverinoma ayoboye.
Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yararikiye ababishaka bose kumubaza icyo bifuza kuri guverinoma ayoboye.

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame na we ajya yakira ibitekerezo akanasubiza ibibazo binyuze ku rubuga rwa Twitter, ariko we ntabwo agira igihe cyihariye gihoraho cyo gukora iki kiganiro.

Imikorere ya Twitter yemerera abantu bose bari kuri Twitter babishaka gukurikirana ibivugwa mu biganiro nk’ibi no kubigiramo ijambo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Yoo nahombye! nari mfite ibibazo byinshi byo kumwibariza.

Kagabo yanditse ku itariki ya: 27-05-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka