Mu gakiriro ka Gahanga barataka igihombo batezwa n’abatarahaza

Abakorera mu gakiriro ka Gahanga barataka igihombo batezwa na bagenzi babo bagikorera aho bari mbere kandi ibyo bacuruza ari bimwe.

Aba bacuruzi bavuga ko barimo gukorera mu gihombo kubera bagenzi babo bataraza mu gakiriro.
Aba bacuruzi bavuga ko barimo gukorera mu gihombo kubera bagenzi babo bataraza mu gakiriro.

Bamwe mu bahacururiza bavuga ko batabona abakiriya kubera hataramenyera kandi hakiri benshi bakora akazi kamwe batarahaza ngo ari na bo bikubira abaguzi, bigatuma abandi bahomba.

Maniragaba Alphonse wacururizaga ibyuma ahitwa Ziniya, avuga ko yahombye ndetse no kwishyura Banki byamunaniye.

Ati “Nkiri Ziniya nacuruzaga nibura ibihumbi 400 ku munsi mfitemo inyungu iri hejuru y’ibihumbi 50, none aha sincuruza n’ibihumbi 20 kandi mfite inguzanyo ngomba kwishyura, Banki iheruka kunyishyuzanyibwira ngo izaze irebe uko bimeze nishaka itware ibyo naranguye.”

Minisitiri Kanimba n'abandi bayobozi bafungura ku mugaragaro agakiriro ka Gahanga.
Minisitiri Kanimba n’abandi bayobozi bafungura ku mugaragaro agakiriro ka Gahanga.

Hatangimana Emmanuel usudira na we ati “Amafaranga ibihumbi 100 baduca y’ubukodi ku kwezi ni menshi cyane kandi tutayinjiza, nibura bakaduciye ibihumbi 50Frw kandi bakaduha n’igihe cyo kumenyereza kuko tukihaza, twinjiye mu gihombo kuko twatangiye kurya ku gishoro.”

Aba kimwe na bagenzi babo bavuga ko hatagize igikorwa na bo bazabireka bagashakira ahandi cyane ko ngo hari abari batangiye kuhakorera bananiwe baragenda.

Inyubako nshya y'Umurenge wa Gahanga.
Inyubako nshya y’Umurenge wa Gahanga.

Aba bacuruzi babivuze kuri uyu wa kane taliki 26 Gicurasi 2016, ubwo ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro n’izindi nzego zitandukanye batahaga ku mugaragaro agakiriro ka Gahanga kubatse muri aka karere.

Umuyobozi w’akarere ka Kicukiro, Dr Nyirahabimana Jeanne, avuga ko hari ikirimo gukorwa kugira ngo abagikorera ahatemewe baze mu gakiriro.

Ati “Twarabamenyesheje ndetse turanabibutsa ko bagomba kujya gukorera ahabugenewe, igikurikiyeho ni uko tugiye gutangira kubafungira.”

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, François Kanimba, avuga ko hagomba kongerwa imbaraga mu bukangurambaga.

Ati “Hari henshi udukiriro twubatswe ariko tudakorerwamo nk’uko bikwiye kuko ubuyobozi budashyira imabaraga mu bukangurambaga bigatuma bake babyitabiriye bahomba ari yo mpamvu inzego zibishinzwe zisabwa gukemura iki kibazo.

Ibindi bikorwa byatashywe ni umuhanda wa kaburimbo uhuza umurenge wa Niboye n’uwa Kanombe, ibiro by’umurenge wa Gahanga na laboratwari yo ku kigo nderabuzima cya Gahanga, byatwaye asaga miliyari 2.3Fr.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka