Kaminuza yo muri Amerika igiye kuzana mu Rwanda ibikorwa bifasha abaturage

Kaminuza ya Wharton yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yasinyanye na Leta y’u Rwanda amasezerano ayemerera gukorera mu Rwanda ibikorwa bifasha abaturage.

Perezida Kagame yakiriye abanyeshuri 30 baturutse muri Kaminuza ya Wharton.
Perezida Kagame yakiriye abanyeshuri 30 baturutse muri Kaminuza ya Wharton.

Babitangaje ubwo abanyeshuri 30 bo muri iyi kaminuza bahuraga na Perezida Paul Kagame, kuri uyu wa Kane tariki 26 Gicurasi 2016, mu ruzinduko bagiriraga mu Rwanda.

Perezida Kagame yababwiye ko ibihe bibi u Rwanda rwaciyemo ariko bikaza guhinduka bigaragaza icyo ikiremwamuntu gishoboye.

Yagize ati “Mu myaka 22 ishize twabonye ibintu ikiremwamuntu gishoboye, ariko uyu munsi na bwo murabona icyo ikiremwamuntu gishoboye.”

Iyi kaminuza igiye gukorera mu Rwanda ibikorwa bifasha abaturage.
Iyi kaminuza igiye gukorera mu Rwanda ibikorwa bifasha abaturage.

Perezida Kagame yavugaga ko Jenoside yakozwe n’abantu bagasenya igihugu, ariko kuri ubu abantu bakaba ari bo barimo kucyubaka.

Ati “Abantu bashyize hamwe baravuga ngo dushobora gukora itandukaniro dushyiraho ahazaza hatubereye, tugasiga ahashize inyuma yacu.”

Aba banyeshuri bari mu Rwanda muri gahunda y'amasomo.
Aba banyeshuri bari mu Rwanda muri gahunda y’amasomo.

Francis Gatare, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Iterambere (RDB), yavuze ko amasezerano yasinywe azatuma u Rwanda rukurura ishoramari rishingiye ku bikorwa biteza imbere rubanda.

Catherine J. Klein, Umuyobozi Wungirije wa Kaminuza ya Wharton, yatangarije KT Press ko basuye u Rwanda inshuro eshanu kandi bakaba bizera ko bizabafasha gushyiraho imirongo ihamye iteza imbere ubushabitsi mu Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

uRanda igihugu cy’amahoro, umutekano nibaze bakore kuko ntahandi babona amahirwe aba i wacu.

Bismarck yanditse ku itariki ya: 28-05-2016  →  Musubize

Ubu se ibyo RDB ivuga ko numva bidasobanutse, aho ayo masezerano yo arasobanutse?Ngo amasezerano yasinywe azatuma u Rwanda rukurura ishoramari rishingiye ku bikorwa biteza imbere rubanda. Wapi, ntacyo numvamo, usobanukiwe ampanure. Gusa icyo nzicyo ni uko umunyamerika we adakina, ubwo umubare wabo barangije kuwukora.
Ntibizamere nk’ ibya STEVIA, ubanza ngo ishyamba atari ryeru. Kigali TO DAY izanyarukire i RULINDO maze idutarire inkuru.

G yanditse ku itariki ya: 27-05-2016  →  Musubize

Nibyiza cyane birashimishije nibaze nabaturarwanda harimo ababuze akazi tuzaboneraho maze dutere imbere kugeza ubwo tuizagera kubukire buhamye maze natwe dugasigara tuzamura ibindi bihungu biri hasi mubukene murakoze Urwanda rwacu rurafite ejo heza hazaza.

uwiringiyimana Dismas yanditse ku itariki ya: 26-05-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka