Abakorera mu biro begerejwe gahunda yo gupimwa indwara zitandura

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima (RBC), cyegereje abakozi bakorera mu bigo bitandukanye byo mu Murenge wa Kimihurura, igikorwa cyo gupimwa indwara zitandura.

Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali Mukaruliza Monique, ni umwe mu bakoresheje isuzuma.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Mukaruliza Monique, ni umwe mu bakoresheje isuzuma.

Iki gikorwa kiri no gukorerwa muri Car Free Zone mu Karere ka Nyarugenge guhera tariki 23 Gicurasi 2016.

Abantu bari gupimwa Umutima, amaso na Diyabeti ku buntu, bakerekwa zimwe mu mpamvu zitera izo ndwara zirimo umubyibuho ukabije n’umuzenguruko w’inda, bakanahabwa inama zo kuzirinda.

Iki gikorwa cyaguriye amarembo ahari icyicaro cy’ikigo cy’igihugu gishinzwe kwinjiza imisoro n’amahoro (RRA), guhera kuri uyu wa Kane tariki 26 Gicurasi 2016.

Niyonsenga Simon Pierre, Umuyobozi ushinzwe kurwanya indwara zitandura muri RBC, yatangaje ko iki gikorwa kigamije gufasha abakozi b’iki kigo, abakiriya bacyo n’abakozi b’ibigo biri mu Nkengero zacyo kubasha kwipimisha izi ndwara, batarinze gufata urugendo bajya muri Car Free zone.

Iki gikorerwa mu Mujyi muri Car Free Zone.
Iki gikorerwa mu Mujyi muri Car Free Zone.

Yagize ati “Muri aka gace twaguriyemo iki gikorwa harimo Minisiteri n’ibigo by’ubucuruzi byinshi nka Primature, Migeprof, Mineac, Minafet, Minicom, Minadef, RRA, komisiyo y’Amatora, NIDA, Umuvunyi, Camp GP n’ibindi.”

Yakomeje ati “Abakozi b’ibi bigo ari benshi, abenshi bakaba bamara amasaha menshi bicaye bakora kandi bakanuye mu mashini, umwanya wabo wa siporo ni muke.

Kandi hafi ya bose usanga bagenda n’amamodoka, bakanarira mu ma resitora atandukanye aho usanga barya amavuta menshi, kuburyo baba bafite ibyago byinshi byo gufatwa n’izi ndwara.”

Niyonsenga yashishikarije abantu umuco wo kuzakomeza kujya bipimisha izi ndwara na nyuma y’iki gikorwa kizasoza ku itariki ya 29 Gicurasi 2016.

Yavuze ko kuko serivise zo gupima izi ndwara zitangirwa mu mavuriro yose mu Rwanda, kandi zishyurwa hifashishijwe ubwishingizi bwose burimo na mitiweli.

Niyonsenga yavuze ko kwirinda indwara nyinshi zitandura bijyana no kwirinda kunywa inzoga nyinshi n’itabi, gukora imyitozo ngororamubiri, kurya indyo iboneye igizwe n’ imboga n’imbuto, kandi itarimo amavuta n’ibinure bikabije.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka