Ababajwe n’imibiri y’ababyeyi be imaze imyaka 22 munsi y’ibiraro by’ingurube itarashyingurwa

Nshimyumukiza Richard wo mu Kagari ka Murama, Umurenge Bweramana mu Karere ka Ruhango, ababajwe n’uko imibiri y’ababyeyi be bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi imaze imyaka 22 ishyinguye ahororerwa ingurube.

Aha arimo kwerekana aho ababyeyi bashyinguwe.
Aha arimo kwerekana aho ababyeyi bashyinguwe.

Nshimyumukiza, w’imyaka 33 y’amavuko, avuga ko Jenoside ikirangira we na barumuna be batatu bagiye kurererwa mu miryango itandukanye, ariko we aza kujya mu gisirikare, aho yaje kuvamo kubera ubumuga.

Avuga ko se Munyabusanza Laurent na nyina Mukamugema Anne Marie bishwe muri Jenoside, irangiye bashyingurwa mu itongo ryabo mu mudugudu wa Kigarama. Kuva icyo gihe, ngo barumuna be nta wahazaga. Cyakora we akiri mu gisirikare, ngo yajyaga ahaza gake akongera agasubirayo.

Avuga ko nyuma haje kuza nyirarume, ahagurisha uwitwa Nyamamare Ephrem amafaranga ibihumbi 250Frw.

Mu matongo yabo hororerwa ingurube.
Mu matongo yabo hororerwa ingurube.

Nshimyumukiza amaze kuva mu gisirikare yatangiye kwiruka ku mitungo yabo guhera mu 2010, ariko akavuga ko yananijwe n’inzego z’ibanze.

Gusa avuga ko ibi byose ntacyo bimubwiye, ko ikimubabaje ari ababyeyi be bakiri muri aya matongo, kandi aho bashyinguye hakaba hororerwa ingurube z’uwahaguze.

Ati “Ibintu ni ibishakwa, nanabasabye kumpa agapande ababyeyi banjye barimo, barambwira ngo oya, uwapfuye aba yapfuye. Ubu nabuze uwandenganura kuko aho ngenda hose, mba ndeba ababyeyi banjye bandeba bakabona ndi imbwa.”

Abaturanyi bazi neza isambu y'iwabo wa Nshimyumukiza.
Abaturanyi bazi neza isambu y’iwabo wa Nshimyumukiza.

Karasira Jean Marie utuye hafi y’iwabo wa Nshimyumukiza, avuga ko na we bamwemereye ko bazamuha ku mafaranga bazahagurisha.

Ati “Bajya kuhagurisha, barambwiye ngo barampa ibihumbu 50 by’amafaranga mbasinyire kuko nanjye dufitanye amasano ndabyanga, nyuma numva babikoze mu rwihishwa.”

Karasira kimwe n’abandi baturanyi bavuga ko uwaguze yahaye inka umuyobozi w’umudugudu n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari, kugira ngo ntibazamure iki kibazo mu nzego zo hejuru.

Bagasaba ko uyu musore yafashwa agahabwa iby’iwabo, imibiri y’ababyeyi be ikavanwa mu biraro by’ingurube.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bweramana, Uwamahoro Christine, avuga ko iki kibazo yakimenye tariki 19 Gicurasi 2016, akemerera uwo musore ko bazabiganiraho bakareba uburyo yafashwa.

Uwamahoro kandi avuga ko nta gihamya cy’uko uwahaguze yahaye inka abayobozi ngo bamuhishire ariko akavuga ko na byo barimo bikurikirana.

Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Ruhango, Munyanziza Narcisse, avuga ko iki kibazo batari bakizi, ariko ko bagiye kugikurikirana urengana akarenganurwa.

Ati “Hari komisiyo ishinzwe kugaruza imitungo y’abana barokotse Jenoside yagiye yigarurirwa na bene wabo, bamwe bakanayigurisha."

Ati "Iyi komisiyo yashyizweho na Minisitiri w’intebe. Icyo tuzakora tuzabinyuza mu nzego z’akarere, nibyanga tubizamure hejuru, nibidakemuka hifashishwe inkiko.”

Mukabahizi Fortunee, umugore wa Nyamamare, ku murongo wa telephone igendanwa, yabwiye Kigali Today ko baguze iyo sambu mu mwaka wa 2004 ariko ko nta makuru bigeze bamenya y’uko ishyinguwemo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, kugeza ubwo habagaho iyandikwa ry’ubutaka.

Mukabahizi avuga ko uwo musore atigeze abegera ngo abereke ahashyinguye iyo mibiri, bityo bafatanyirize hamwe kureba uko yakwimurwa igashyingurwa mu cyubahiro, ahubwo ngo yahise ajya mu buyobozi.

Ku bijyanye n’ubugure bw’iyo sambu bivugwa ko abayigurishije atari ba nyirayo, Mukabahizi avuga ko bayiguze ku mugaragaro kandi ko muri icyo gihe, amasezerano yakorewe mu buyobozi, akavuga ko uwo musore yasaba nyirarume wayigurishije bagahurira hamwe n’abayiguze, bagashaka igisubizo bose.

Kuvugana n’uwagurishije isambu ntibyashobotse, kuko abaturage bavuga ko batazi aho asigaye aba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Uyumusore arenganurwe nyirarume ntiyarakwiye kugurisha abana batabyemeye ikindi ingurube hejuru y’imibiri y’abantu ni akaga!!!!

Alias yanditse ku itariki ya: 26-05-2016  →  Musubize

Nibyo koko akarengane gakwiye gucika,hariko nibaza uyumusore kuki atabanje ngo arebe inzego zindi harimo nurwa ibuka ngo bamufashe kumukemurira ikibazo.kombona anasobanutse rwose harizindi nzego yarigucamo niba munzego zohasi byari byarananiranye.

Alias yanditse ku itariki ya: 26-05-2016  →  Musubize

RUHANGO NAYO IRARAMBIRANYE KUMENYEKANA MU BIBI GUSA...

c yanditse ku itariki ya: 26-05-2016  →  Musubize

birababaje uwo musore narenganurwe rwose igihugu cyacu ntigikwiye kurangwa na karengane kdi ariko turwanya

pesce yanditse ku itariki ya: 26-05-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka