Akarere kishyurije uwashinjaga “Gitifu” kumwambura
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke bwishyurije umuturage wari umaze imyaka itatu ashinja Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Butare, Uwiringiyimana Bosco, kumwambura ibihumbi 30Frw.
Uyu muturage yagejeje iki kibazo ku basenateri ubwo baheruka gusura Akarere ka Nyamasheke, aza no kukigeza kuri Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke buvuga ko bwari bwaragiriye inama uyu munyamabanga nshingwabikorwa w’akagari gaherereye mu Murenge wa Gihombo kwishyura uwo muturage wamutundiye ibikoresho yubakishaga ariko ntamwishyure.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Kamali Aime Fabien, yavuze ko bikojeje isoni kubona umuyobozi yambura umuturage amafaranga ibihumbi 30Frw akabwirwa inshuro nyinshi ngo yishyure ariko akinangira.
Ati “Uyu gitifu ashobora kuba yarishyuye umushoferi wamuzaniye ibikoresho, umushoferi akayahakana kandi uwo yagombaga kwishyura ni umutandiboyi."
Yakomeje agira ati "Twamugiriye inama kenshi, inzego zose zimusaba kwishyura umuturage ariko aranga aranangira, yewe umuyobozi we wa Gihombo yari yemeye kumutera inkunga na byo arabyanga.”
Kamali avuga ko amafaranga yamaze kuboneka atanzwe n’uwo mu gitifu yahawe ubuyobozi bw’Umurenge wa Gihombo bukazayageza ku muturage.
Nyir’ukwishyura yavuze ko yagambaniwe n’abantu yajyaga afatira mu makosa, kuko atari yaranze gutanga ayo mafaranga ahubwo ko yari yarabuze uwo yishyura.
Ati “Naragambaniwe. Inzego zose zanga kunyumva, amafaranga nayahaye umushoferi inshuro ebyiri arayahakana, andi yanze kuyafata nabuze uwo nyaha.”
Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko nta bindi bihano bazaha uwo muyobozi watinze kwishyura umuturage.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Bosco we uranze urasebye tu!!!!!!
Icyakora abayobozi bari aha tu! Inda nini tuyime amayira bavandi, jye njya ntangazwa cyane n itangwa ry akazi muri iki gihugu amarangamutima mugira, hashira igihe gito,bagatangira kuryozwa ako kazi kubera imyitwarire mibi bagize, nyamara diploma z abashoboye kwitangira igihugu zaguye ifurika. Ahaaaa