Indangamuntu y’ikoranabuhanga izagabanya abakora ibyaha bakabura

Abitabiriye inama mpuzamahanga ku ndangamuntu y’ikoranabuhanga muri Afurika (ID4Afrika) bavuga ko iyi ndangabuntu izafasha ibihugu kumenya no gukurikirana abakora ibyaha bagatoroka.

Minisitiri Francis Kaboneka na Pascal Nyamurinda berekwa ikoranabuhanga rigezweho mu gukora ibyangombwa binyuranye.
Minisitiri Francis Kaboneka na Pascal Nyamurinda berekwa ikoranabuhanga rigezweho mu gukora ibyangombwa binyuranye.

Byavugiwe mu biganiro byatangiwe muri iyi nama yatangiye kuri uyu wa 24 Gicurasi 2016, yitabiriwe n’ibihugu byinshi bya Afurika ndetse no hanze yayo, ikaba igamije kurebera hamwe uko ibihugu bya Afurika byose byakoresha ubu bwoko bw’indangamuntu.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’u Rwanda cy’Indangamuntu (NIDA), Pascal Nyamurinda, avuga ko iyo umuntu yahawe indangamuntu y’ikoranabuhanga bigoye ko yabura mu gihe yakoze ibyaha.

Yagize ati “Uwakoze ibyaha aramenyekana byihuse nubwo yahungira mu kindi gihugu kubera ikoranabuhanga riri muri ya ndangamuntu, hakaba hasigaye umwanya wo kumufata gusa hifashishijwe inzego zishinzwe umutekano.”

Akomeza asaba ibihugu bya Afurika bitaritabira gukoresha iyi ndangamuntu, gushyiramo ingufu ngo batangire bayikoreshe kuko ngo ifite ibyiza byinshi yabigezaho.

Inama yitabiriwe n'amantu baturutse mu bihugu bitandukanye.
Inama yitabiriwe n’amantu baturutse mu bihugu bitandukanye.

Cissoko Fatou Wade waturutse muri Sénégal, igihugu kigikoresha indangamuntu zisanzwe, avuga ko hari byinshi yungukiye muri iyi nama.

Ati “Iwacu byatugoraga no kumenya umubare nyawo w’abaturage kugira ngo gahunda za Leta zishyirwe mu bikorwa, cyane cyane nk’ubwishingizi mu kwivuza. Tugiye gukangurira Leta yacu gushaka uko twatangira gukoresha iyi ndangamuntu kuko izatugabanyiriza uburiganya bukunze kugaragara.”

Akomeza avuga ko bizatuma bagira imbaraga zo kubarura abantu bose bakabona ibibaranga kuko ngo kugeza ubu muri Senegal bagifite abantu mu cyaro biberaho batazwi mu irangamimerere.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Francis Kaboneka, avuga ko u Rwanda rumaze igihe kinini rukoresha iyi ndangamuntu kandi ko ubu buryo bufasha haba muri gahunda za Leta n’iz’abaturarwanda, cyane ko ngo itiganwa.

Ati “Indangamuntu yacu iranga umuntu umwe, ntiyiganwa kandi igakoreshwa muri servisi zitandukanye, haba mu by’amabanki, imisoro, kohererezanya amafaranga n’ibijyanye no kwandika ubutaka, iradufasha cyane.”

Minisitiri Kaboneka avuga ko indangamuntu y'ikoranabuhanga ituma abanyabyaha bamenyekana.
Minisitiri Kaboneka avuga ko indangamuntu y’ikoranabuhanga ituma abanyabyaha bamenyekana.

Abitabiriye iyi nama banabashije gusura imurikabikorwa by’amasosiyete atandukanye afite ubuhanga bwo gukora indangamuntu n’ibindi byangombwa bikoranye ikoranabuhanga. Bazanasura imwe mu mirenge yo mu Mujyi wa Kigali kugira ngo barebe uko servisi zitangwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka