Itorero ry’Abadiventisite rigiye kubaka amashuri n’amavuriro agezweho i Nyanza n’i Rubavu
Itorero ry’Abadiventisite b’Umunsi wa Karindwi rigiye kubaka amashuri n’amavuriro bigezweho mu turere twa Nyanza na Rubavu, hagamijwe gufasha abaturage kubona serivise hafi no kugira imibereho myiza.
Umukuru w’iri torero ku Isi, Pastor Teddy Wilson, yatangaje ibi ku wa 22 Gicurasi 2016, ubwo yari i Kanzenze mu Karere ka Rubavu, mu ruzinduko rw’ivugabutumwa amazemo iminsi mu Rwanda.
Ibyo bikorwaremezo bigiye kubakwa birimo ishuri ribanza n’iryisumbuye, ivuriro rigezweho ndetse n’urusengero, muri utwo turere twombi.
Umuyobozi w’Itorero ry’Abadiventisite mu Rwanda, Pastor Byiringiro Hesron, yatangaje ko ibi bikorwa bizatangira mu mwaka utaha wa 2017.
Ubwo yari mu Kagari ka Nyirabihogo mu Murenge wa Kanzenze, mu kibanza kizubakwamo ibi bikorwa mu Karere ka Rubavu, Pastor Byiringiro yavuze ko bigamije gufasha abaturage mu mibereho myiza no kubona serivise z’ubuvuzi n’ubuzima hafi, nk’uko biri mu nshingano z’iri torero.
Bamwe mu baturage b’i Kanzenze na Bigogwe baturiye ahazakorerwa ibi bikorwa, batangiye kubyishimira bavuga ko bizagirira akamaro ako gace.
Safari Kajeje agira ati “Aha ni akarusho kuko amashuri yegereye ahangaha yari asanzwe ari ku i Kora n’ahitwa ku Kabali. Ni mu bilometero hafi bitanu bitanu. Niyubakwa, azarushaho kutwegera. Ibitaro byo ni Ruhengeri na Gisenyi, ni kure cyane.”
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Mukandasira Caritas, ashima gahunda Itorero ry’Abadiventiste rifite mu kuzamura imibereho myiza y’abaturage.
Avuga ko kubaka ivuriro rigezweho mu gace ka Kanzenze, bizatuma abaturage baho n’aba Bigogwe babonera serivise hafi, bikazagabanya umubare munini w’abarwayi baganaga ibitaro bya Ruhengeri n’ibya Gisenyi.
Ingengo y’imari izakoreshwa kuri ibyo bikorwa ntiratangazwa. Ubuyobozi bw’iri torero buvuga ko bugiye gukora inyigo nyayo y’ibyo bikorwaremezo, ku buryo bizatangira kubakwa mu mwaka utaha.
Muri gahunda yiswe “Twese mu Murimo w’Ivugabutumwa” yatangiye tariki 13 Gicurasi 2016 ikaba ikorerwa ku masite 2226 mu gihugu, abizera b’Abadiventisite bamaze gutanga inkunga y’amafaranga asaga miliyoni 262,5Frw yo gufasha abatishoboye.
Muri iki gihe kandi, barakora n’ibindi bikorwa birimo gutanga amaraso afasha imbabare hirya no hino mu bitaro byo mu Rwanda.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
imana izabahi umugisha satani nta kabirogoye ni james usa
Imana izahire uyu muyobozi kdi igikorwa kizayoborwe n,Imana .Amena