Ambasaderi wa EU asanga kuzamura ubuhinzi biteza imbere igihugu

Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi mu Rwanda, Michael Ryan, yishimiye umusaruro w’ubuhinzi yasanze mu Karere ka Rubavu, avuga ko ugaragaza iterambere ry’u Rwanda.

Ambasaderi Michael Ryan na Minisitiri Geraldine Mukeshimana basura Akarere ka Rubavu.
Ambasaderi Michael Ryan na Minisitiri Geraldine Mukeshimana basura Akarere ka Rubavu.

Hari mu ruzinduko yagiriye mu Karere ka Rubavu, ku wa 23 Gicurasi 2016, aherekejwe na Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Mukeshimana Geraldine.

Ambasaderi Ryan na Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi basuye abaturage b’Akarere ka Rubavu mu mirenge ya Nyakiriba na Kanama, by’umwihariko gahunda ya “Twigire Muhinzi”, ashima uburyo ifasha abahinzi kongera umusaruro.

Yagize ati “Nabonye ari ibintu byiza cyane. Ibi ni byo nifuzaga kubona kandi ndashishikariza abaturage gukomeza guteza imbere ubuhinzi kuko bifasha n’igihugu kwiteza imbere.”

Ambasaderi Michael Ryan yatangaje ko umuryango ahagarariye uzakomeza gufasha u Rwanda guteza imbere ubuhinzi.

Yavuze ko ugiye gutanga inkunga ya miliyari zirenga 174Frw zizanyuzwa muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi mu gihe cy’imyaka ine, kugira ngo azafashe gukomeza guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi.

Abahinzi bo mu Karere ka Rubavu bavuze ko gahunda ya “Twigire Muhinzi” yabagiriye akamaro kuva yatangizwa muri aka karere mu mwaka wa 2014.

Abaturage bitabiriye Twigire Muhinzi bavuga ko byongereye umusaruro.
Abaturage bitabiriye Twigire Muhinzi bavuga ko byongereye umusaruro.

Munyagisenyi Emmanuel yagize ati “Twigire Muhinzi ituma dukurikirana ubuhinzi umunsi ku munsi, kandi tukamenya gukoresha imbuto z’indobanure zitanga umusaruro mwinshi hashingiye ku nyongeramusaruro. Ibi bitandukanye n’uburyo twari dusanzwe duhingamo.”

Minisitiri Mukeshimana avuga ko leta ifite gahunda yo gukwirakwiza Twigire Muhinzi no mu bindi bice by’igihugu.

Agira ati “Turashaka kureba uko gahunda ya Twigire Muhinzi ishyirwa mu bikorwa muri Rubavu kugira ngo tuyikwize mu tundi turere kuko biboneka ko ifasha mu kongera umusaruro mu buhinzi.”

Minisitiri Mukeshimana ashishikariza abatuye Akarere ka Rubavu gukoresha amahirwe bafite yo kugira ubutaka bwera no guturana n’igihugu cya Congo, bakabibyaza umusaruro bagamije kwihaza no gusagurira amasoko.

Gahunda ya Twigire Muhinzi ni gahunda ihuriza hamwe itsinda ry’abahinzi, bafite umujyanama mu buhinzi ubakurikirana, kugira ngo babashe gukora ubuhinzi bw’umwuga kandi butanga umusaruro.

Kuva itangiye mu Karere ka Rubavu, yatumye umusaruro w’ubuhinzi wiyongera ku buryo muri rusange, nk’ibirayi byavuye kuri toni 28 zeraga kuri hegitare bigeza kuri toni 32 kuri hegitare.

By’umwihariko, uwitwa Ntakazarimara Faustin wo mu Murenge wa Mudende ageze ku rwego rwo kweza toni 64 z’ibirayi kuri hegitare imwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka