Umusanzu w’ababyeyi mu mashuri y’inshuke urasabirwa inkunga

Amashuri y’inshuke mu Karere ka Kamonyi, akoresha umusanzu w’ababyeyi arasabirwa inkunga ya leta, kuko agaragaza ubushobozi buke bwo kubona ibikenewe byose.

Ishuri ry'inshuke rya Mushimba ryahawe inkunga n'abakorerabushake b'Abanyakoreya.
Ishuri ry’inshuke rya Mushimba ryahawe inkunga n’abakorerabushake b’Abanyakoreya.

Mu karere kose habarurwa amashuri y’inshuke agera ku 108. Amenshi yubatswe ku nkunga y’ubudehe leta yahaye abaturage muri 2006. Akoresha ingengo y’imari y’umusanzu w’ababyeyi uri hagati ya 1.500frw na 2.000frw ku kwezi bitewe n’aho ishuri riherereye.

Ayo mafaranga niyo avamo umushahara w’abarimu n’abakora isuku ku ishuri n’ibikoresho birimo ingwa, impapuro n’amakaramu.

Uretse amashuri afite inkunga z’abafatanyabikorwa, ahandi bavuga ko uwo musanzu udahagije ngo ishuri ribone ibikenewe byose.

Kayirangwa Marie Rose, umwarimu mu ishuri ry’inshuke rya Bukimba riherereye mu Kagali ka Gihara, Umurenge wa Runda, ryigamo abana 38 biga mu wa mbere no mu wa kabiri, bafite abarezi batatu, risaba umusanzu wa 5.000frw ku gihembwe.

Abafashwa n'abafatanyabikorwa bafite ibikoresho.
Abafashwa n’abafatanyabikorwa bafite ibikoresho.

Agira ati “Nk’ibikoresho abana bakinisha, ibikoresho by’imyuga, akabati ko kubikamo ibikoresho, byose ntabyo dufite”.

Ishuri riri mu mudugudu wa Nyamugari, akagari ka Nkingo, umurenge wa Gacurabwenge, rifite abana bagera kuri 50, abiga mu mwaka wa mbere, abo mu wa kabiri n’abo mu wa gatatu bose bahurira mu shuri rimwe, bakigishwa n’umwarimu umwe.

Umusanzu w’ababyeyi ni 3.750frw. Ababyeyi bishimira ishuri rifasha abana kugira ubumenyi mbere yo gutangira amashuri abanza ariko basaba leta kububakira irindi shuri kugira ngo buri cyiciro cyigire ukwacyo.

Ishuri rya Bukimba ryo umusanzu w'ababyeyi ntuhagije ngo ibikenewe biboneke.
Ishuri rya Bukimba ryo umusanzu w’ababyeyi ntuhagije ngo ibikenewe biboneke.

Abarimu bo muri aya mashuri kandi batangaza ko bafite ubumenyi buke ku nteganyanyigisho igenewe uburezi bw’inshuke kuko nta mahugurwa bahabwa.

Uyizeye Francoise, wigisha ku ishuri ry’inshuke ry’umudugudu wa Mushimba mu Murenge wa Gacurabwenge, akagari ka Kigembe, ati “Byaba byiza mu gihe habaye amahugurwa y’abarimu bo mu mashuri abanza, bagiye batwibuka kuko ari twe dutegura abayajyamo.”

Nzeyimana Jean Claude, ushinzwe uburezi bw’amashuri y‘inshuke, avuga ko amashuri y’inshuke ari mu maboko y’ababyeyi, ariko leta iyafasha mu nteganyanyigisho no guhugura abarimu.

Ati “Habaye hari ishuri rifite umwarimu utarahugurwa twafatanya agahugurwa.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

hi, nimukomeze mutuvuganire kabisa abantu dutuye umudugudu wa Bukimba basi baduhe amazi kuko amazi ya nyabarongo dukoresha nimabi cyane.

alias yanditse ku itariki ya: 18-06-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka