Gaz methan y’Ikivu yakoreshwa no mu binyabiziga

Abashakashatsi n’impuguke z’Abanyarwanda n’Abanyekongo batangiye guhana amakuru ku buryo gaz methan yo mu kiyaga cya Kivu yatanga umusaruro wiyongera ku mashanyarazi.

Harakorwa ubushakashatsi uburyo gaz methan 'Ikivu yatanga umusaruro urenze ku mashanyarazi.
Harakorwa ubushakashatsi uburyo gaz methan ’Ikivu yatanga umusaruro urenze ku mashanyarazi.

Mu nama y’iminsi itatu yatangiye kuri uyu wa mbere tariki 23 Gicurasi 2016, igamije gutanga amakuru ashoboka yerekeranye n’Ikivu kugira ngo bifashe mu bushakashatsi buzakorwa, nk’uko umuyobozi w’Ikigo gishinzwe Amashanyarazi mu Rwanda (REG) Mugiraneza Jean Bosco yabivuze.

yagize ati “Twatangiye ubucukuzi bwa gazi metani tuyibyaza amashanyarazi ariko gaz methane ishobora gukoresha mu gutwara imodoka, gukora ifumbire n ibindi bitandukanye.

Turifuza ko abashakashatsi bahura bagahana amakuru yatuma umusaruro uri mu Kivu ubyazwa umusaruro bitangize ingaruka ku kiyaga cya Kivu.”

Guverineri wa Kivu y’Amajyepfo muri Congo, Chishambo Marcelin, avuga ko guhuza amakuru bifasha abayobozi kumenyesha abaturage icyo bagombye gukora.

U Rwanda rwo rwamaze gukurura megawati 26 z'amashanyarazi ariko rufite intego yo gukurura 350.
U Rwanda rwo rwamaze gukurura megawati 26 z’amashanyarazi ariko rufite intego yo gukurura 350.

Ati “Ni ingenzi guhuza amakuru ava mu bushakashatsi kuko mu minsi ishize habaye guhinduka kw ibara ry’Ikiyaga cya Kivu.

Turi mu karere k’ibirunga kabamo imitingito ku buryo amakuru avuye mu bashakashatsi akenerwa. Uretse n’ibibazo, ni byiza tumenya n’inyungu twabyaza iki kiyaga benshi batekereza ko cyateza ibibazo.”

Inama yateguwe n ubuyobozi bw’umuryango w ubukungu bw’Ibihugu bigize ibiyaga bigari (CEPGL) ku bufatanye na REG, ibaye u Rwanda rumaze gukurura amashanyarazi angana na megawati 26, mu gihe rwihaye intego yo nibura izigera kuri 350.

Impuguke n'abashakashatsi b'u Rwanda na Congo barahana amakuru y'uko Ikivu cyarushaho kubyazwa umusaruro ariko hatangijwe ibidukikije.
Impuguke n’abashakashatsi b’u Rwanda na Congo barahana amakuru y’uko Ikivu cyarushaho kubyazwa umusaruro ariko hatangijwe ibidukikije.

Congo nayo yemerewe kuzacukura izindi megawati 350, nk’uko biri mu masezerano y’iki kiyaga ibihugu byombi bihuriyeho, nubwo yo itaratangira ibikorwa byo gucukura.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Iyo gaz ndumva hakorwa ubundi bushakashatsi bwatuma iyo gaz methane itekeshwa kugirango tugabanye ibicanwa byangiza ibidukikije
Aha u Rwanda rwaba rukataje mu iterambere
Courage bashakashatsi

camille yanditse ku itariki ya: 25-05-2016  →  Musubize

Mwige Uburyo Iyo Gaze Yarya Ikoreshwa No Muri Zamoto

Ngirababyeyi Samueli yanditse ku itariki ya: 24-05-2016  →  Musubize

Mbega ibyago igihugu gifite!!! Umunyamerika yarakubwiye....ayo ni amateka.Biragaragara ko utarabyemera; niba uli i Kigali cyangwa mu Rwanda, uzasure aho bitaga Cap Rubona ugana Bralirwa ubaze ibyaho. Inaralibonye zirahali,urugero baguha si baringa muli Kigali, Mzee aracyatwara n’imodoka mu mujyi; urumva ko agishoboye.Abakoze Cap Rubona barahali mu gihugu, imodoka bazigenzemo i Kigali...
KUBAZA BITERA KUMENYA....

Humuka yanditse ku itariki ya: 24-05-2016  →  Musubize

Ariko hari imodoka twese twajyaga tubona muri kigali ifite utugunguru inyuma turimo GAZ methane, bavugaga ko itwara n’iyo gaz. Si igitangaza rero kuko byigeze kubaho mbere ya 1994.
Ahubwo mwige ukuntu yazajya itekeshwa kugirango tugabanye inkwi n’amakara bityo turengere amashyamba yatunaniye kuyongera.

G yanditse ku itariki ya: 24-05-2016  →  Musubize

Gutwara imodoka hakoreshejwe ingufu ziva kuli gaz methane mu Rwanda nta gishya kilimo kuko birasanzwe. Ubu byarahagaze ariko byali bisanzwe bikora. Utabyemera yegere Umusaza w’Inaralibonye Katabarwa André wayoboye Electrogaz.

Jean yanditse ku itariki ya: 24-05-2016  →  Musubize

NTABWO BISHOBOKA! HARI UMUNYAMERIKA WIGEZE KUMBWIRA KO HARI BUSINESS AMAHANGA ADASHOBORA KWEMERA KO MURI AFRICA TUGERAHO NGO TUZIBACURUZE; gukora imodoka, gukora carburant/fuel iyo ariyo hose, gukora umuti w’indwara yananiranye ku isi, etc.

K yanditse ku itariki ya: 24-05-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka