Amateka y’urwibutso rwa Nyarubuye abera ndengakamere ku barusura

Ibimenyetso biranga ubwicanyi ndengakamere bwakorewe inzirakarengane z’Abatutsi i Nyarubuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bikomeje kubera isomo abahasura urwibutso.

Urwibutso rwa Nyarubuye rufite ubushobozi bwo kubika imibiri ibihumbi 80.
Urwibutso rwa Nyarubuye rufite ubushobozi bwo kubika imibiri ibihumbi 80.

Muri uru rwibutso hari imivure abicanyi bategamo amaraso y’abishwe kugira ngo barebe ko ahinduka amata, hari n’ibisongo bicishaga abagore n’abakobwa by’agashinyaguro.

Hakaba kandi n’urusyo n’isekuro bifashishaga bashaka urusenda rwo kumena mu bishwe ngo barebe ko harimo abagihumeka.

Mukandayambaje Léoncie warokokeye i Nyarubuye yagaragaje inzira yanyuzemo arokoka, avuga ko abicanyi bari bafite ubunyamaswa ariko akanashima abamufashije kurokoka.

Ati “Badutemagura nagaruye ubwenge nsanga umwana nari mpetse bamunyiciye mu mugongo, bari bafite ubugome bukabije.”

Baganirijwe ku mateka ya Jenoside i Nyarubuye.
Baganirijwe ku mateka ya Jenoside i Nyarubuye.

Narakambakambye mva mu mirambo mpungiye mu Bahutu twari duturanye baramfasha, n’ubu ndashimira cyane umusore duturanye wigaga muri sominari wampishe munzu ngera ubwo mpunga”.

Bamwe mu bahasura, bavuga ko amateka y’aho atandukanye n’aya handi kandi atuma uhasuye wese ahakura amasomo no kuvuga ibyabaye, nk’uko Niyomugabo Romalis umuyobozi w’inama y’igihugu y’abantu bafite ubumuga wahasuye n’abakozi b’ikigo ayoboye abitangaza.

Ati “Twaturutse i Kigali tuzirikana ko Abanyakirehe turi bamwe, mu giseke twazanye nta kindi kirimo uretse ijambo rimwe gusa rivuga riti mwihangane.
Uwamwiza Chantal, umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarubuye, avuga ko abicanyi bageze aho batangira no gutemagura amashuro bayita Abatutsi.

Ati “Iyi shusho ya Yezu yari ku marembo ya Paruwasi bayiciye umutwe bavuga ko na Yezu yari Umututsi.

Hari ubwo bafataga n’abana batarapfa mu gihe ababyeyi bamaraga kubica bakabanywesha amaraso y’ababyeyi babo. Murumva ko imyumvire bari bafite itari aya kimuntu.”

Iyubakwa ry’urwibutso rwa Nyarubuye rigeze ku musozo, ruzashyingurwamo imibiri y’Abatutsi biciwe i Nyarubuye n’indi mibiri ishyinguye mu nzibutso zo mu mirenge inyuranye

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

habaho ubugome ndenga kamere ariko nanone turashima imana yasize abo kubara inkuru ntidupfire gushira

zenobe yanditse ku itariki ya: 24-05-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka