Imiryango yamunzwe n’amakimbirane igiye gufashwa koroherana

Koperative “Tuvugibyayo” ikorera mu Murenge wa Gisenyi, mu Karere ka Rubavu, yiyemeje kongera uruhare rwo guhuza imiryango yari isanzwe irangwamo amakimbirane.

Bigishijwe gukumira amakimbirane.
Bigishijwe gukumira amakimbirane.

Iki kibazo uretse gutera ihohotera mu babashakanye, kinasenya imiryango kuko benshi mu bana bagannye iy’umuhanda bemeza ko amakimbirane ari mu bya mbere byatumye bahunga iwabo, nk’uko byagarutsweho mu mahugurwa bari bamaze iminsi bahabwa.

Umubyeyi Shamusi umwe mu bakora muri iyi koperative, yavuze ko bagiye gutangira akazi ko guhuza iyo miryango bafite ubumenyi bakuye muri aya mahugurwa yasojwe kuri uyu iki cyumweru tariki 23 Gicurasi 2016.

Yagize ati “Kubera uburinganire hari abagore bafata ifaranga bakumva ko ari ukwiganzura abagabo kandi uburinganire buberaho gufashanya no kwiteza imbere.

Twahawe amasomo azatuma tuganiriza abagize imiryango ifite ibibazo igashobora kumvikana kuko biterwa no kutoroherana no gusobanukirwa.”

Umubyeyi avuga ko ihohoterwa mu muryango rituma haboneka imanza nyinshi zisaba gatanya abana bakabura uburenganzira bwo gukurira mu muryango, akaba yizera ko nibaganira n’imiryango ifitanye ibibazo babafasha gusubirana, imanza zagabanuka, ihohoterwa rikorerwa abana rigahagarara.

Kalisa Joseph umuyobozi wa Koperative Tuvugibyayo, yizera ko bazashobora ubwo bukangurambaga babihereye ko ko bamaze imyaka 20 bigisha Abanyarubavu kwirinda Sida.

Yongeraho ko bahereye ku banyamuryango n’aho batuye, bazashobora gukumira ihohoterwa n’amakimbirane uburenganzira bw’abana bukubahirizwa.

Ruffin Manzi umuyobozi wa global communities EMIRGE Rwanda, umuryango ufasha iyi koperative muri ibi bikorwa, yavuze ko bari basanzwe babafasha mu bikorwa by’iterambere.

Yavuze ko ariko basanga ikibazo cy’ihohoterwa n’amakimbirane adatuma ibyo bifuza bigerwaho, bahitamo gufasha imiryango kubana neza bakorera hamwe.

Umuyobozi ushinzwe imibereho myiza mu murenge wa Gisenyi Habanjintwari Callixte, yavuze ko ibibazo by’ihohoterwa n’amakimbirane byatumye abana barenga 200 bata amashuri ariko 116 bamaze kuyasubizwamo.

Ikibazo cy’abana bata amashuri bakajya mu mihanda cyagaragajwe na Perezida Paul Kagame wasuye aka karere tariki 24 Mata 2016 agasanga hari abana benshi mu mihanda basa nabi, agasaba ubuyobozi n’imiryango gucyemura iki kibazo.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu gatangaza ko abana ibihumbi 10.777 bari bataye ishuri muri 2016.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka