Ubufatanye bw’umugabo n’umugore buzaca imirire mibi y’abana n’ubukene
Abaturage b’Akarere ka Nyamasheke baravuga ko ubufatanye bw’umugabo n’umugore bwarandura ikibazo cy’imirire mibi kikigaragara mu bana ndetse n’ubukene bwugarije imiryango.
Abaturage b’Umurenge wa Karengera bagaragaje ibi bitekerezo kuri uyu wa Gatandatu, tariki 21 Gicurasi 2016, ubwo bakiraga Minisitiri w’Uburinganire n’iterambere ry’Umuryango, Dr. Diane Gashumba, mu ruzinduko yagiriye muri aka karere.
Abaturage bavuga ko akenshi abagabo bakunze guharira abagore ibijyanye n’abana ndetse n’ibyakarengeye umugore n’abana, bakabisesagura mu kabari n’ahandi, bityo abana ntibabone indyo yuzuye cyangwa ntibabashe kurya ngo bahage.
Nkunzurwanda Bartelemy avuga ko ubwuzuzanye n’ubufatanye bw’umugabo n’umugore ari cyo gisubizo kirambye kizarandura imirire mibi n’ubukene.
Yagize ati “Hakenewe ubukangurambaga bukomeye ngo abagabo bafate inshingano zabo zo kwita ku rugo rwabo baruhahire, aho umugore atari umugabo abikore. Imbaraga zabo bombi zizarandura burundu kurya ntibahage kandi nta mirire mibi ishoboka mu bana babo.”
Minisitiri Diane Gashumba, yasabye inzego zose guhaguruka bagahuriza hamwe imbaraga mu kurengera umwana, abana bose bakajya ku mashuri, bakarindwa ihohoterwa ryose kandi bakagaburirwa neza bagahaga.
Ashima gahunda nziza zashyizweho n’ubuyobozi kugira ngo ibi byose bishoboke, Minisitiri Gashumba yagize ati “Hakwiye ubufatanye bw’inzego zose tukarandura ibintu byose bibangamira abana. Akarere ka Nyamasheke kavuze ko kagiye kujya mu midugudu urugo ku rundi, ni byiza”.
Yakomeje agira ati “Biragaragara ko abagabo bamaze gukangukira gufatanya n’abagore muri uru rugamba, bakitabira gahunda za Leta, hamwe bakaringaniza imbyaro kandi nibashyira hamwe ingufu, nta kabuza bizashoboka.”
Muri uru ruzinduko, Minisitiri Gashumba, yakoranye umuganda n’abaturage bahinga uturima tw’igikoni, afatanya n’ababyeyi kugaburira abana indyo yuzuye, banoroza bamwe mu baturage.
Akarere ka Nyamasheke gafatwa nka kamwe mu turere dukennye cyane. Muri Gashyantare k’uyu mwaka wa 2016, habarurwaga abana barenga 1600 bagaragaza indwara z’imirire mibi. Kugeza ubu, bakaba baragabanutse, hasigaye abana 500.
Bivugwa ko nta bandi bashya biyongereyeho biturutse kuri gahunda yashyizweho y’igikoni cy’umudugudu.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|