Minisitiri w’Intebe yasabye ko abakwiza impuha bitwaje ubuhanuzi bakwihana

Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi arasaba abanyamadini kubaka umuryango nyarwanda wubaha Imana ariko abakwiza impuha bavuga ko bashingiye ku buhanuzi, bakihana.

Minisitiri w'Intebe Anastase Murekezi yasabye ko abakwiza impuha bitwaje ubuhanuzi, bakwihana bakabireka.
Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yasabye ko abakwiza impuha bitwaje ubuhanuzi, bakwihana bakabireka.

Ibi Minisitiri w’Intebe yabisabye kuri uyu wa Gatandatu, tariki 21 Gicurasi 2016, ubwo yari mu muhango wo kwimika Umushumba mushya wa Diyoseze Gatolika ya Nyundo, Musenyeri Anaclet Mwumvaneza, wasimbuye Musenyeri Alexis Habiyambere wagiye mu kiruhuko cy’izabukuru, akaba yari amaze imyaka 19 ayobora Diyoseze ya Nyundo.

Muri ibi birori bikomeye muri Kiliziya Gatolika, Minisitiri w’Intebe Murekezi, yahamagariye abakirisitu bo mu Ntara y’Iburengerazuba bagandisha abandi baturage bitwaje ubuhanuzi bw’ibinyoma bagakwiza impuha, ko bakwiriye kwihana bakabireka.

Minisitiri w’Intebe Murekezi avuga ko Imana yifuza ko abantu bahora batahiriza umugozi umwe, abifite bagafasha abatishoboye kandi Ivanjiri ikavuga ko ari byo bigaragaza ko ufite ukwemera akunda bagenzi be nk’uko yikunda.

Agira ati “Ndifuza gushishikariza Abanyarwanda bose mu madini atandukanye, guhora baharanira ibyiza dukesha ubuvandimwe. Bugomba kuturanga iteka, ubuvandimwe dutozwa na gahunda ya Ndi Umunyarwnada kugira ngo idufashe komora ibikomere byatewe n’amateka y’imiyoborere mibi yabaye muri iki gihugu.”

Akomeza agira ati “Ndasaba abayobora amadini n’amatorero n’abandi barangwa n’ibitekerezo bibi byo gusenya, guhemuka, kunebwa no kurenganya abandi, gutana na byo ahubwo bakayoboka inzira y’Imana. Ni na yo nzira y’imiyoborere myiza u Rwanda rwiyemeje kugenderamo irangwa n’ubupfura, inzira izirana n’amakimbirane, ibikorwa by’amajyambere, ikoranabuhanga, umurava ku kazi, kwizerana no kugira impuhwe.”

Minisitiri w’Intebe avuga ko kubaka umuryango bishingiye ku kwemera n’amajyambere, bishobora kugabanya amakimbirane no kutumvikana mu miryango ituma abana bata amashuri bakajya kuba inzererezi mu mihanda.

Musenyeri mushya wa Diyozeze ya Nyundo, Anaclet Mwumvaneza, ngo azashyigikira igitekerezo cyo gushinga Diyoseze ya Kibuye.
Musenyeri mushya wa Diyozeze ya Nyundo, Anaclet Mwumvaneza, ngo azashyigikira igitekerezo cyo gushinga Diyoseze ya Kibuye.

Musenyeri Alexis Habiyambere ucyuye igihe ku buyobozi bwa Diyoseze ya Nyundo akaba agiye mu kiruhuko cy’izabukuru, yashimiwe cyane uruhare yagize mu mu kubaka Ubunyarwanda naho Musenyeri Mwumvaneza Anaclet wahawe inkoni y’ubushumba, ashishikarizwa gufasha Abanyarwanda kurangwa n’impuhwe, nk’uko biri mu ntego yihaye.

Musenyeri Anaclet Mwumvaneza wabaye Umushumba wa Diyoseze ya Nyundo nyuma y’imyaka 25 ari umupadiri, avuga ko uretse gutoza abantu kugira impuhwe, yiteguye guteza imbere uburezi muri Diyoseze ya Nyundo, avuga ko azakomeza igitekerezo cyatangiye cyo gushinga Diyoseze ya Kibuye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ba intumwa ya bose murwanda wigisha inkuru nziza wita ku guca amakimbirane na macakubiri mubanyarwanda kandi wigisha kugutanga no kwakira imbabazi nu bwiyubake bwa roho nu bwumubiri.

NISHIMIRWE Lucky Innocet yanditse ku itariki ya: 24-05-2016  →  Musubize

Nimube maso ntumwa zanjye ,ni mube maso hatazagira ubayobya
kuko hazaduka abitwaza izina ryanjye bati "hariya ni mu butayu "
ntimuzemere.

Donat yanditse ku itariki ya: 22-05-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka