Kwigisha hakoreshejwe telefone ntibirangaza abanyeshuri

Gahunda yo kwigisha abanyeshuri indimi hifashishijwe ikoranabuhanga rya telefoni zigendandwa yatumwe bashishikarira gukurikira gusoma no kwandika ikorohereza n’abarimu.

Ubu buryo bwifashisha telefoni zigendanwa zirimo amajwi y’imyandiko n’amagambo byo gusoma no kwandika byateguriwe muri studio biri no mu bitabo bihabwa abanyeshuri.

Umwarimu arimo kwigisha akoresheje uburyo bwa telephone zigendanwa.
Umwarimu arimo kwigisha akoresheje uburyo bwa telephone zigendanwa.

Izo telefoni zigacomekwaho indangururamajwi, hanyuma abana bagakurikira hakurikijwe amabwiriza atangwa n’umwarimu wo muri telefoni, agakurikiranwa na mwarimu wo mu ishuri.

Mukanyana Anathalie n’umwarimukazi mu kigo cy’amashuri abanza cya Kindama mu murenge wa Ruhuha, agira ati “Umwarimu wo kuritefenone aramfasha maze bikanatuma mbasha gukurikirana buri mwana, uretse ibyo kandi usanga byaratumye abana bashishikarira gusoma no kwandika.”

Iyi gahunda yatumye abana bakunda ishuri no gusoma no kwandika.
Iyi gahunda yatumye abana bakunda ishuri no gusoma no kwandika.

Kizimwoto Edmond, umuyobozi w’ikigo cy’amashuri cya Mayange, avuga ko ubu buryo bufasha abana gusoma no kwndika kandi ugasanga bakunze kwiga.

Ati “Mu isesengura ryakozwe ryagaragaye ko gusoma ari ikibazo, akaba ari yo mpamvu yo kubitoza abana bahereye ku batoya. Ubundi abana basoma gutya babaga biga mu mwaka wa kane cyangwa muwa gatanu, kandi urumva ko aba bana biga muwa kabiri basoma neza.”

Iyi gahunda igezwa mu mashuri n’umushinga EDC, uretse mu Rwanda iyi gahunda ikorerwa mu bihugu nka Madagascar, Mali na Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Iyi gahunda ni nziza pe! ariko ifite ibibazo nko kuba phone ari nkeya ,speaker zimwe zarapfuye REB yongere umubare wa phone na speaker mu mashuri abanza

Alias kate yanditse ku itariki ya: 22-05-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka