Abacungamutungo ba Sacco ntibatanga amakuru kubibazo bizirimo

Abacungamutungo b’ibigo by’imari biciriritse imirenge Sacco byo mu Karere ka Rusizi baranengwa kudatanga amakuru y’ibibazo biri muri ibi bigo by’imari.

Ibi bigo 18 bikorera muri aka karere byagiye bitanga inguzanyo zirengeje igipimo cya 5% kandi batabyemerewe na Banki nkuru y’igihugu (BNR). Byarangiye inguzanyo batanze bananiwe kuzigaruza ku buryo bishobora kubikururira ibihombo.

Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi anenga abacunga mutungo ba za Sacco.
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi anenga abacunga mutungo ba za Sacco.

Bamwe mu banyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge ibi bigo bikoreramo bavuga ko ntamikorere n’imikoranire iri hagati yabo n’abashinzwe gucunga umutungo wa za sacco kuko batababwiza ukuri ku inguzanyo zatanzwe zikiri hanze zitarishyurwa.

Nikuze Beatha umunyamabanga nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Nkungu, avuga ko mu maraporo bakira ku bijyanye n’inguzanyo, abacungamutungo ba Sacco bababeshya ko batanze macye kandi baratanze menshi.

Agira ati “Ku bijyanye n’inguzanyo twagize ikibazo cy’uko Sacco yatubeshyaga raporo y’inguzanyo yatanze atari zo bakatubwira ko batanze inguzanyo miliyoni 2Fw kandi bageze muri za miliyoni 20Frw kandi na BNR imaze kubibona ntacyo yadufashije.”

Abacunga mutungo ba za Sacco baranengwa kutavugisha ukuri kubibazo biri mubigo bayobora.
Abacunga mutungo ba za Sacco baranengwa kutavugisha ukuri kubibazo biri mubigo bayobora.

Umucungamutungo wa Sacco ya Nkungu Nzeyimana Jean Marie Vianney, avuga ko bitoroshye kugaruza inguzanyo batanze kuko bamwe mu bazihawe bajyanywe mu nkiko kandi kugira ngo imanza zirangizwe bitinda.

Ati “Kugaruza izi nguzanyo harimo imbogamizi zijyanye ni uko abadufite imyenda bajyanwe mu nkiko kandi kurangiza imanza bikaba bitinda.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bwo buranenga abacungamutungo batavugisha ukuri ku bibazo biri muri za Sacco. Asaba abakozi ba BNR n’izindinzego kuzajya bavuga hakiri kare ikintu cyose babonye kitagenda neza kugira ngo gikurikiranywe.

Ati “Ni ibintu twabonye ko hariko ikintu cyo kudatanga amakuru nyayo abacungamutungo ntibaha abanyamabanga nshingwabikorwa amakuru nyayo y’ibibazo biri muri sacco.

Ni ho twahereye dusaba abakoze ba BNR gutanga amakuru yose babona kuri sacco kugirango tubikurikirane.”

Mu nama bagiranye kuri uyu wa kane tariki 19 Gicurasi 2016, Inzego z’ubuyobozi zasabwe kutarebera ibibazo biri muri za Sacco kugira ngo imitungo ya rubanda irimo idahomba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka