Mu myaka 10 imirire mibi mu Rwanda yagabanutseho 13%

Imirire mibi mu Rwanda yagabanutse kuva ku kigero cya 51% muri 2005 kugera kuri 38% uyu mwaka, nk’uko bitangazwa n’imibare iheruka.

Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yabitangaje yifashishije imibare y’ubushakashatsi buheruka, ubwo yafunguraga ku mugaragaro umushingwa wiswe “Gikuriro”, wo kurwanya imirire mibi cyane cyane mu bana, abagore bonsa n’abatwite, kuri uyu wa kane tariki 19 Gicurasi 2016.

Gahunda zitandukanye za Leta zo kurwanya imirire mibi zirimo n'izo guha abana mu mashuri zagabanyije imirire mibi ku kigero cya 13% mu myaka 10 ishize.
Gahunda zitandukanye za Leta zo kurwanya imirire mibi zirimo n’izo guha abana mu mashuri zagabanyije imirire mibi ku kigero cya 13% mu myaka 10 ishize.

Yagize ati “Muri 2005 imirire mibi yari kuri 51%, iragabanuka ku buryo muri 2010 yari kuri 44% none aho tugeze ubu iri kuri 38%, bivuze ko u Rwanda rukoresha imbaraga nyinshi kugira ngo rurwanye imirire mibi kugeza icitse burundu.”

Minisitiri w’Ubuzima Agnes Binagwaho, yavuze ko n’ubwo iyi imibare igenda igabanuka, intego igihugu cyihaye itaragerwaho.

Ati “Turi mu nzira nziza ariko igihugu gifite intumbero yo kuba byagabanutse kugera kuri 18% muri 2018. Haracyari byinshi byo gukorwa mu rwego rw’ubuzima, byibanda ku guhugurira ababyeyi kumenya gutegura indyo yuzuye.”

Abayobozi batandukanye bitabiriye uyu muhango.
Abayobozi batandukanye bitabiriye uyu muhango.

Dusabemariya Febronie wo Karere Gakenke, aho uyu mushinga watangiye gukorera, avuga ko ubafitiye akamaro kuko ngo wajijuye benshi mu babyeyi.

Ati “Mbere ababyeyi bamwe babonaga abana barwaye bwaki bakavuga ko ari amarozi bariye, none ngo ubu barajijutse kubera amahugurwa ajyanye no gutegura indyo yuzuye bahawe na Gikuriro, kandi bakabitegura bahereye ku byo biyereza byiganjemo imboga n’ibindi umubiri ukenera.”

Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, Erica Barks-Ruggles, wari uhagarariye Ikigega cy’Abanyamerika gishinzwe Iterambere (USAID) cyateye inkunga uyu mushinga, yijeje Leta y’u Rwanda gukomeza kuyishyigikira muri iki gikorwa.

Kuri ubu umushinga Gikuriro ukorera mu turere umunani, ukazama imyaka itanu utwaye asaga miliyari 14Frw.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka