Yigize FDLR ashaka kuzanwa mu Rwanda ntibyamuhira

Umusirikare wa Congo wiyise Tuyishime Jean Claude yigize umurwanyi wa FDLR kugira ngo azanwe mu Rwanda ariko abajijwe aho avuka arahayoberwa.

Kuri uyu wa gatatu tariki 18 Gicirusi 2016, ni bwo ingabo z’u Rwanda zikorera mu Karere ka Rubavu, zashyikirije itsinda rya EJVM uyu musore ufite ipeti rya Premier Sergent washakaga kwibera mu Rwanda.

Pr Sergent Tuyishime wigize FDLR kugira aze mu Rwanda.
Pr Sergent Tuyishime wigize FDLR kugira aze mu Rwanda.

Pr Sgt Tuyishime w’imyaka 28 wavukiye ahitwa Ngungu muri Masisi, avuga ko yageze mu Rwanda tariki 25 Werurwe 2016, yashakaga gutura mu Rwanda kuko yari afite umugore w’Umunyarwandakazi wamutwaye amafaranga akamuburira irengero.

Yatangarije Kigali Today ko intandaro yo gufatwa byatewe no kutamenya iyo ajya. Yagize ati; “Nishyikirije Monusco nk’umurwanyi wa FDLR banzana mu Rwanda, ariko ngeze Mutobo bambajije aho nkomoka ndahayoberwa, bakomeje kumbaza ibibazo byinshi mbabwiza ukuri ko ndi Umunyekongo mbabwira ko nari umusirikare wa Congo.”

Lt Col Casius n'umusirikare wa EJVM basinyira ko bahererekanyije pr Sgt Tuyishime.
Lt Col Casius n’umusirikare wa EJVM basinyira ko bahererekanyije pr Sgt Tuyishime.

Col Fulbert Okandza umuyobozi wungirije muri EJVM, umutwe w’ingabo za ICGLR zishinzwe kugenzura imipaka y’ibihugu bituranye na Congo, yashimiye ingabo z’u Rwanda uburyo zikoresha mu gucyemura ibibazo mu mahoro.

Ku kibazo cy’imyitwarire y’ingabo za Congo zifatirwa mu Rwanda, Col Fulbert Okandza avuga ko byamugora gusubiza icyo kibazo, avuga ko icyo bareba ari ugucyemura ibibazo bivutse mu mahoro.

Lt Colonel James Cassius washyikirije Pr Sgt Tuyishime itsinda rya EJVM, yavuze ko umusirikare wa Congo ufatiwe mu Rwanda ashyikirizwa EJVM kugira asubizwe igihugu cye hashingiwe ku mibanire myiza y’ibihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka