Abahoze bakinira Amavubi barategura guhura na Perezida Kagame

Bamwe mu bakinnyi bahoze bakinira ikipe y’igihugu y’u Rwanda "Amavubi, biteguye guhura na Perezida Kagame bakamuganiriza ku iterambere ry’umupira w’amaguru

Mu kiganiro Ndikumana Hamadi Katauti yagiranye na KT Radio, uyu wahoze ari Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi aratangaza ko bamwe mu bahoze bakinira Amavubi biteguye gushaka uburyo bahura na Perezida wa Republika y’u Rwanda Paul Kagame, maze bakamuganiriza ku ruhare bagira mu iterambere ry’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Yagize ati "Tumaze iminsi tuvugana na bamwe mu bahoze bakinira Amavubi, benshi bazaza mu kwezi gutaha, tuzagerageza turebe ukuntu twazajya kuvugana na Perezida wa Republika y’u Rwanda tumuture ibibazo byacu, tunamubwire ibibangamiye umupira w’u Rwanda, ndibaza nitubigeraho bizagira icyo bihindura mu mupira w’amaguru mu Rwanda "

"Nta mukinnyi wahoze akinira Amavubi ndumva yahamagawe n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda yaba kubaha ibitekerezo, yaba kubagira inama, nanjye ku giti cyanjye nta na rimwe biraba"

Perezida Kagame akunda guhura n'amakipe y'igihugu, aha hari muri CHAN2016
Perezida Kagame akunda guhura n’amakipe y’igihugu, aha hari muri CHAN2016

Aba bakinnyi baramutse bahuye na Perezida wa Republika y’u Rwanda ntibyaba ari ubwa mbere, by’umwihariko akaba yarigeze no kubakira ubwo bari bamaze gutsinda ikipe ya Uganda mu mwaka wa 2003.

Mu mikino ya CHAN Perezida wa Republika yahaye impanuro ikipe y'igihugu
Mu mikino ya CHAN Perezida wa Republika yahaye impanuro ikipe y’igihugu
Perezida Kagame ubwo yakiraga ikipe y'igihugu y'umukino w'amagare mu mwaka wa 2014
Perezida Kagame ubwo yakiraga ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare mu mwaka wa 2014

Si mu mupira w’amaguru gusa kandi kuko Perezida wa Republika ajya agenera umwanya mu mikino itandukanye ya hano mu Rwanda, nko mu mukino w’amagare n’iyindi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Nivyo vrm, uvuze ukur mugenzi. Iciyumviro canje nti"sivyiza gukunda ikipe imwe GSA.kko iyo iyo kipe inaniw nyuma yaho ubonako arigihombo kuriwwe noku gihugu.bakwiy kuja bakunda zose kdi bakazitez imbere.akarrero nka Congo.

jimmy yanditse ku itariki ya: 22-05-2016  →  Musubize

Ndabona kujya kubonana na his ex. atari ngombwa, byaba ari ari ugusimbuka inzego, niba ferwafa yaranze kubakira, nibakurikizeho minispoc kandi nkacyeka izabakira.

uk yanditse ku itariki ya: 21-05-2016  →  Musubize

Kimwe mu bibazo bikomereye umupira w’amaguru mu Rwanda ni uko shampiyona yacu yoroshye cyane! Ikipe ya APR isa n’aho isenya andi yose kuko ishyigikiwe kandi ifite ubushobozi andi makipe adafite!

Ikibabaje cyane ni uko iba ishaka gusenya andi makipe kandi bakayibera cyane. Nyamara iyo iserukiye igihugu ntirenga umutaru! Ibyo rero ni ikibazo gikomeye cyane!

Leta nihaguruke irebe uko siporo, mu mikino inyuranye, yatera imbere kuko dufite urubyiruko ruhagije i Rwanda kandi rushoboye, ruramutse ruhawe ibya ngombwa!

Kanyarwanda yanditse ku itariki ya: 20-05-2016  →  Musubize

kabisa nibyo dukeneye wenda bamutubwirira kuko futobol yacu yabaye business murakoze

reandre aris radjabu yanditse ku itariki ya: 20-05-2016  →  Musubize

ubwo se bazaba bajyanye iri he jambo kwa Nyakubahwa perezida wa republika .Namusaba kutabakira niba bafite ikibazo bazamusange mu karere yaguye abaturage bamubaze.

Ruto yanditse ku itariki ya: 20-05-2016  →  Musubize

Mbaje kubatsuhuza mubyukuri abo bakinyi ibyo bagiye gukora nibyiza nibura twaboneraho gusaba muzehe wacyu icyatuma sport murirusage ko yatera imbere kdi abo bakinyi bakanyujijeho nibo bagapfashije ikipe yigihugu gutera imbere tubarinyuma katawuti nkumuntu wabaya igihangage mumupira wacyu yakadupfashije mwikipe yigihugu murakoze kubwigitecyerezo cyiza mwazanye I mana ibahe imigisha

mugisha Johnson yanditse ku itariki ya: 20-05-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka