Abahanzi bashya muri PGGSS bayibonyeho isura itandukanye n’iyo bayitekerezagaho
Abahanzi bashya muri PGGSS batunguwe n’uburyo basanze irushanwa rimeze, nyuma y’ibibazo binyuranye baryibazagaho banatungurwa n’uburyo bakiriwe n’imbaga y’abafana.
Mu Karere ka Gicumbi ari naho habereye igitaramo cya mbere cya PGGSS ku nshuro yayo ya gatandatu, abahanzi nka Allioni, Danny Vumbi, Umutare Gaby na TBB batunguwe cyane n’uburyo basanze bimeze ndetse n’uburyo bakiriwe.
Danny Vumbi wishimiye gutombora nimero ya mbere ari ubwa mbere yitabiriye iri rushanwa, yatsinze ubwoba yatewe n’abahanzi bagenzi be bamubwiraga ko nimero ya mbere igoye.
Yagize ati “Banteyemo ubwoba ariko nishimiye uburyo abantu banyakiriye, njye nageze kuri stage nyifata nk’ibisanzwe, nkora ibyo nagombaga gukora kandi byagenze neza kabisa.”
TBB igizwe na Mc Tino, Benja na Bob nabo bitwaye neza cyane birenze uburyo babitekerezaga. Mc Tino wari usanzwe yitabira ibi bitaramo ari umushyushyarugamba nawe yaratunguwe.
Ati “Ngewe kuri stage nabonaga abantu basimbuka ndavuga nti oya! Habuze gato ngo nibagirwe n’ibintu nagombaga gukora iriya ariko byagenze neza kabisa.”
Umutare Gaby we ngo igitaramo cya mbere cyamubereye ishuri. Inyuma y’ibibazo byinshi yibazaga, ubwoba yari afite, byose byahise bigenda abasha kwigiraho n’uburyo azitwara mu bitaramo bizakurikiraho.
Ati “Sinatinya kubivuga numvaga mfite umutima uhagaze mvuga nti ndakora iki? Ibi bintu njemo bwa mbere bikora bite?
Ariko nishimye, nakoze uko nshoboye, abantu twaririmbanye, indirimbo zanjye barazizi, ni ukuri byanejeje ku rwego rwanjye ariko nanone binyereka indi shusho y’icyo ngomba gukora ubutaha.”
Allioni nawe wahagurutse i Kigali n’ubwoba bwinshi kugeza ubwo agenda ahumurizwa n’abahanzi bagenzi be kugera bageze i Gicumbi, yatunguwe cyane n’uburyo yakiriwe, ubwoba burashira arabaririmbira aniyemeza ko umwaka utaha azarusha Bruce Melody abafana.
Ati “Nabonye ukuntu Bruce Melody yagiye ku rubyiniro abantu baramwishimira cyane, mu ntego yanjye mfite umwaka utaha ndamutse ngiyemo, namurusha ko abantu bazamura amaboko.”
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Allioni Kuburanga Arahahiga Nawe Namubwira Ngo Bnne Chance!