Ushinzwe umutungo mu Bitaro bya Ruhango akurikiranyweho inyerezamutungo

Sibomana Stratton wari ushinzwe ubutegetsi n’umutungo mu bitaro bya Ruhango, afunzwe akurikiranyweho kunyereza amafaranga y’ibi bitaro.

Yatawe muri yombi kuri uyu wa mbere tariki 16 Gicurasi, nk’uko umuvugizi wa polisi mu Ntara y’Amajyepfo CIP Andre Hakizimana, yabyemeje muri iki gitondo cyo kuwa kabiri.

Yavuze ko akekwaho icyaha cyo kunyereza amafaranga ya Leta, nyuma y’ubugenzuzi bwakorewe muri ibi bitaro mu minsi ishize.

Ibitaro bya Kinazi bimaze imyaka igera ine bikora.
Ibitaro bya Kinazi bimaze imyaka igera ine bikora.

Yagize ati “Arafunze akekwaho kunyereza amutungo wa Leta, gusa turacyakora iperereza rihagije, kugira ngo tumenye byinshi kuri iki kibazo.”

Uyu muyobozi w’ubutegetsi bw’ibitaro bya Ruhango biri mu Murenge wa Kinazi, atawe muri yombi nyuma y’igihe kinini hakomeje kumvikana inyerezwa ry’amafaranga muri ibi bitaro. Byaje no kuba intandaro y’itoroka ry’umuyobozi wabyo Habimana Valens.

CIP Hakizimana yavuze ko kugeza ubu hataramenyekana umubare nyawo w’amafaranga amaze kunyerezwa, aiko icyo iperereza rizatanga bakazakimenyesha Abanyarwanda.

Ibitaro bya Ruhango biri mu murenge wa Kinazi, byatangiye imirimo yabyo mu 2012, nyuma y’uko bifunguwe na Perezida Paul Kagame, ari nawe wabyemereye abaturage batuye mu gace k’Amayaga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka