Amezi 10 arasiga Kivu Watt itanga Megawati 36
Perezida Kagame yavuze ko hari icyizere ko umushinga wa Kivu Watt mu mezi 10 uzaba utanga megawati 10 ziyongera kuri 26 uri gutanga ubu.
Perezida Kagame ariko avuga ko umuriro w‘amashanyarazi utabikwa, ahubwo agasaba abaturage kuwubyaza umusaruro.
Yagize ati "Amashanyarazi ntuyabika, amazi ashobora kureka ukayabika ukajya uyakoresha uko ushatse. Tugomba kugira aho tuyashyira rero, ni ibikorwa, izo nganda, tugatera imbere.
Abanyarwanda ndetse n’abanyafurika muri rusange, ntago tugomba kumva ko tugomba kubana n’ubukene akaramata."
Yabitangaje ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki 16 Gicurasi 2016, mu biganiro yagiranye n’abavuga rikijyana bo mu Ntara y’Iburengerazuba. Ababwira ko yaganiriye na Conour Global ishyira mu bikorwa uyu mushinga ko bagiye gufatanya izi megawati zikaboneka.
Ubwo yafunguraga ku mugaragaro uru ruganda rutanga amashanyarazi rwa Kivu Watt, Perezida Kagame yibukije Abanyarwanda muri rusange ko ibikorwa biri gutahwa byaturutse mu muco mwiza wo kwihangana.
Yagaragaje ko imirimo yo gutangiza uru ruganda yagiye igira imbogamizi mu myaka 7 imaze ikorwa, ariko ku bw’uyu muco wo kwihangana, ubu hakaba hari kwishimirwa ko waje kugera ku ntego yawo.
Asaba ko kwihangana byaba imwe mu ngamba Abanyarwanda bagenderaho ngo babashe gutera imbere.
Kivu Watt yitezweho kuzarangira itanga umuriro w’amashanyarazi wa Megawati zigera ku 100, igomba gukemura bimwe mu bibazo birimo ibura ry’umuriro w’amashanyarazi rya hato na hato, gufasha mu kubungabunga ibidukikije hagabanywa ibicanwa no gufasha mu iterambere.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Nukuri haragahoraho muzeyi wacu President Poul KAGAME