Perezida Kagame yashimangiye ko iterambere rigomba gushingira ku musaruro uva mu gihugu
Perezida Kagame yabwiye abavuga rikijyana bo mu Ntara y’Iburengerazuba ko bagomba kwibuka ko iterambere rigomba guturuka mu musaruro w’ibyavuye mu maboko yabo.
Bitagenze bityo ngo nta terambere u Rwanda rwagira mu gihe rugicungira mu byatumijwe mu mahanga, nk’uko yabitangarije mu kiganiro yagiranye nabo ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki 16 Gicurasi 2016.
Yagize ati “Tugomba gukora cyane tukabona umusaruro mu byo dukenera byose. Igihe cyose tutabona ko ari ikibazo kuba dutumiza hanze ibyo dushobora kwikorera, nta mpinduka twageraho.”
Yavuze ko ibyo bizagerwaho ari uko abaturage bahinduye imikorere, no kutemerera ko umusaruro bakoreye ujyanwa hanze bakongera bakawugurisha Abanyarwanda ku giciro cyo hejuru.
Yagarutse ku kibazo cy’imyenda ya caguwa, avuga ko kuyica ari imwe mu ndangagaciro z’umuco Nyarwanda zo kutemera kwakira ibyasigajwe n’abandi.
Ati “Reka dufatanye twubake inganda zikora ibyo dukeneye. Ibi dusaba ntabwo ari ibintu bidashoboka. Birashoboka. Niba tugeze ku rwego rwo gukora mudasobwa, twananirwa gute gukora imyenda yambarwa n’Abanyarwanda?”
Perezida Kagame yavuze kandi ko kuba amahanga ashima u Rwanda iterambere rwagezeho, bikwiye kubera Abanyarwanda isomo ryo guharanira gukomeza kugera kure no kurinda ibyagezweho.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
intara ni iy’Iburengerazuba