Burera: Mu bana 5.001 bataye ishuri, 3.710 barishubijwemo

Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera butangaza ko mu bana 5.001, bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye bari barataye ishuri, 3.710 bamaze kurisubizwamo.

Ubu buyobozi bwashyize imbaraga mu gusubiza abana ku ishuri nyuma yaho ubuyobozi bukuru bw’u Rwanda bugaragaje ko bubabajwe cyane n’abana bata ishuri, bugaheraho busaba ubuyobozi bw’inzego z’ibanze gukemura icyo kibazo.

Ababyeyi bibutswa ko abana bafite uburenganzira bwo kwiga.
Ababyeyi bibutswa ko abana bafite uburenganzira bwo kwiga.

Musabwa Eumene, umuyobozi w’uburezi mu Karere, avuga ko habayeho ubufatanye bw’ubuyobozi, inzego z’umutekano ndetse n’abaturage kugira ngo abo bana bose bamenyekane.

Avuga ko ikibanze cyakozwe ari ukuganiriza ababyeyi b’abana, bababwira ko umwana wese afite uburenganzira bwo kwiga.

Agira ati “Twanababwiye ko mu gihe utajyanye umwana wawe ku ishuri uzajya uhanwa n’itegeko kuko hari itegeko ry’uko umwana agomba kwiga.

Iyo urebye mu burenganzira bw’umwana, umwana agomba kwiga. Iyo atize rero umubyeyi agomba guhanishwa n’iryo tegeko.”

Yongeraho avuga ko abo bana bataye ishuri basigaye, hakozwe urutonde rwabo kuburyo ngo kuri ubu bari gushakisha aho baherereye kugira ngo nabo bagarurwe.

Bamwe mu bana bo muri aka karere ishuri bagaragara cyane cyane ku mupaka wa Cyanika, uhuza u Rwanda na Uganda, bari gukorera amafaranga, bikorera ibicuruzwa babyambutsa uwo mupaka mu buryo butemewe.

Abanyaburera batandukanye bavuga ko igitera abana kuva mu ishuri ari irari ry’amafaranga, ubukene no kuba hari bamwe mu bana bananiranye badakozwa ibyo kwiga.

Nsengimana Thomas, umuyobozi w’ikigo cy’amashiri abanza cya Bushenya kiri mu murenge wa Bungwe, we ahamya ko ababyeyi bagira uruhare runini mu gutuma abana bata ishuri.

Ati “Impamvu ikomeye turayibona ku muryango umwana arererwamo. Aho ababyeyi batamuhwitura ngo aze ku ishuri cyangwa se bakamushyira mu yindi mirimo ibyara amafaranga.”

Kugira ngo abo bana basubiye mu ishuri batazongera kurivamo, abayobozi b’ibigo by’amashuri n’abarimu basabwa kubaba hafi kandi bakajya batanga raporo buri cyumweru y’uko byifashe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka