Minisitiri Kabarebe yaburiye abafasha FDLR gutera u Rwanda

Minisitiri w’Ingabo Gen James Kabarebe yakebuye Abanyarwanda bafasha FDLR bizeye ko izatera u Rwanda igafata ubutegetsi kureka guta igihe.

Yabivuze kuri iki cyumweru tariki 15 Gicurasi, mu muhango wo gushyingura imibiri ibiri y’abasize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mirenge wa Mudende na Kanzenze mu Karere ka Rubavu, ayo yahamagariye Abanyarwanda kunga ubumwe bakareka guhugira mu bibatanya.

Minisitiri Kabarebe n'umuyobozi w'Akarere ka Rubavu ku Rwibutso rwa Bigogwe.
Minisitiri Kabarebe n’umuyobozi w’Akarere ka Rubavu ku Rwibutso rwa Bigogwe.

Yavuze ko ibitero FDLR yagerageje mu karere ka Rubavu mu kwezi gushize, ko hari abaturage bakorana na FDLR iza bakayicumbikira, bakayiha amakuru no kubereka amayira ngo batere ku birindiro by’ingabo z’u Rwanda ariko barata umwanya.

Yagize ati “Bariya bari mu mashyamba n’ababashyigikiye bari Burayi n’ibitekerezo byabo ntaho babicisha batera u Rwanda, kuko bahunze ari benshi ariko ubu hasigaye bacye kandi nabo birirwa biba. Kandi nabyo mu gihe gito nabyo bigashira.”

Gen Kabarebe avuga ko FDLR ihora yirukanka amashyamba ihunga ingabo za Congo na Mayi Mayi itashobora u Rwanda, ahubwo izarangirira muri Congo.

Ati “Ntawunguka Pacifique uyobora FDLR muri Kivu y’Amajyaruguru avuka hano Gisenyi, ni we wohereza abatera u Rwanda aho gutaha, nyamara Mayi mayi zamukuye Ikobo na Lubero ubu ari kwiruka amashyamba, niki yunguka mubyo akora? Mu myaka 22 ishize ntacyo yungutse?”

Gen Kabarebe asaba abaturage kubaka ubumwe kuko umutekano urinzwe neza, naho kubashaka gufasha FDLR ngo itere u Rwanda. Avuga ko bitashoboka kuko batsinzwe nta bushobozi ariko ubu bwarubatswe ntibabona aho bamenera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

izina niryo muntu ntawunguka pacifique ntacyo bakunguka koko ubu dukeneye gutera imbere ntamvururu dukeneye RDF nabanyarwanda murirusange turimaso kbs

amanjeanpaul yanditse ku itariki ya: 16-05-2016  →  Musubize

bazaze niba barambiwe kuba kwisi kuko twarabiteguye bihagije about banzi bamahoro

isaac yanditse ku itariki ya: 16-05-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka