Mu gitaramo cya mbere cya PGGSS6, abahanzi bitwaje abafana

Kuri uyu wa 14 Gicurasi, i Gicumbi, habereye igitaramo cya mbere cy’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ya 6 (PGGSS6) cyaranzwe n’umubare munini w’abafana baturutse i Kigali.

Stade ya Gicumbi yari yakubise yuzuye.
Stade ya Gicumbi yari yakubise yuzuye.

Iki gitaramo cyari cyitabiriwe cyane, aho Stade yose yari yuzuye ahasanzwe hicara abantu ndetse no mu kibuga hasi ahabera umupira, hose hari huzuye.

Buri muhanzi yagerageje gushimisha abari bitabiriye igitaramo akoresheje imbaraga ze zose.

Cyakora ntabwo abafana bagaragaje ibyishimo bingana n’umubare mwinshi wabo ku buryo hari abavuze ko byaba byatewe no kuba hari izuba ryinshi, abandi bakavuga ko nta dushya abahanzi bagaragaje dushitura abantu.

Nubwo byari bimeze gutyo ariko, wabonaga udutsinda duto duto tw’abafana bari bafite ibirango by’abahanzi baje bashyigikiye. Abo wabonaga bari bishimiye gufana cyane.

Abafana benshi bagaragaraga ko baturutse i Kigali kuko hari imodoka nini (Coaster) ebyiri zarimo abaje gufana Allioni, eshatu z’abaje gufana Super Level (Urban Boys) ndetse n’imwe yagaragaye yaje gufana TBB.

Umwe mu basore baje bashyigikiye itsinda rya TBB utashatse ko amazina ye agaragazwa, yadusobanuriye ko bishyuwe kugira ngo baze gushyigikira aba basore.

Muri iki gitaramo, hari bamwe mu bafana b’abahanzi bagaragaye bashyigikiye abandi mu gihe babaga barimo kuririmba.

Urugero ni nko mu gihe itsinda rya Urban Boys ryari ku rubyiniro, umwe mu bari baje gushyigikira TBB anambaye umupira wabo, yaje kugaragara abyina cyane ashyigikiye Urban Boys atitaye ku bamurebaga bamwibazaho.

Hari abandi bakobwa bafanaga cyane ubona ko bishimiye igitaramo bakaba bari bafite mu ntoki udutambaro twanditseho “Super Level” nyamara mu kiganiro twagiranye batubwiye ko bashyigikiye cyane Bruce Melody.

Abahanzi bahatanira iri rushanwa ku nshuro yaryo ya 6 ni Bruce Melody; Jules Sentore; Urban Boys; Christopher; Allioni; Danny Vumbi; Danny Nanone; Umutare Gaby; Young Grace na TBB.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Twasabaga abahanzi bacu ko imibyinire yabo ijyanye no kubina bafashe ku myanya ndagagitsina yabo babigabanya kuko bitajyanye n’umuco wacu (Umuco nyarwanda)

IRADUKUNDA Emmanuel yanditse ku itariki ya: 17-05-2016  →  Musubize

Twasabaga abahanzi bacu ko imibyinire yabo ijyanye no kubina bafashe ku myanya ndagagitsina yabo babigabanya kuko bitajyanye n’umuco wacu (Umuco nyarwanda)

IRADUKUNDA Emmanuel yanditse ku itariki ya: 17-05-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka