Ingabo z’akarere zakuye amasomo ku rwibutso rwa Jenoside

Abasirikare, abapolisi n’abasivili bavuye mu ngabo ziteguye gutabara z’agace ka Afurika y’Iburasirazuba (EASF), bavuga ko gusura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi, bibahaye uburyo bwo kubungabunga amahoro.

Itsinda ry’abantu 25 bavuye mu Rwanda, Uganda, Kenya, Comoros na Sudani, bazamara ibyumweru bibiri mu ishuri ryigisha amahoro "Rwanda Peace Academy" riri i Musanze, aho biga uburyo bwo kubaka amahoro n’imikoranire y’abasirikare n’abasivili.

Abagize EASF basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.
Abagize EASF basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.

Ubwo bari bamaze gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali kuri uyu wa Gatandatu, tariki 14 Gicurasi 2016, umwe muri bo witwa Maj Daniel Ongoro wo mu ngabo za Kenya, yagize ati "Twabonye amateka ya Jenoside haba mbere y’uko ikorwa, mu gihe yakorwaga ndetse na nyuma yaho haranzwe n’ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda. Iki ni igice kinini cyane mu masomo yigisha kubaka amahoro.”

Ku rundi ruhande, Maj Olivia Komutegeki Kagiiraha wo mu ngabo za Uganda, aravuga ko gusura urwibutso rwa Jenoside no kwigira mu Rwanda ibijyanye no guharanira amahoro, ngo bigiye kubafasha kubanisha abaturage mu bihugu bya Somalia na za Sudani.

Abavuye muri EASF baje mu Rwanda kwiga kubungabunga amahoro n'imikoranire y'abasivili n'abasirikare.
Abavuye muri EASF baje mu Rwanda kwiga kubungabunga amahoro n’imikoranire y’abasivili n’abasirikare.

Umukozi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Uganda witwa Janat Najjuma, yavuganye ikiniga cyinshi yari atewe no kubona amashusho y’impfubyi n’abapfakazi ba Jenoside yakorewe Abatutsi, akaba yashimye ko Abanyarwanda barokotse, ngo bafite umutima w’ubutwari bukomeye cyane, bwo kuba barashoboye kubabarira ababiciye.

Ibihugu bya Afurika yo mu burasirazuba byatanze ingabo zitwa EASF, ni u Burundi, Comoros, Djibouti, Ethiopia, Kenya, Rwanda, Seychelles, Somalia, Sudan na Uganda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka