Kaminuza ya Mudende igiye kubaka ishuri ry’ubuvuzi

Kaminuza y’Abadivantisiti yo muri Afurika yo hagati (AUCA), igiye kubaka ishuri ry’ubuvuzi ku cyicaro cyayo giherereye i Masoro mu Karere ka Gasabo.

Intego ngo ni ukurigira icyitegererezo mu mashuri y’ubuvuzi mu karere u Rwanda ruherereyemo, nk’uko Dr Ndahayo Claver ushinzwe amasomo muri iyi Kaminuza yabitangaje ubwo bashyiraga ibuye ry’ifatizo aho rizubakwa, kuri uyu wa kane tariki 12 Gicurasi 2016.

Minisitiri Dr. Musafiri na Dr Ted Wilson umuyobozi w'abadivantisiti ku rwego rw'isi bashyiraho ibuye ry'ifatizo ahazubakwa iri shuri.
Minisitiri Dr. Musafiri na Dr Ted Wilson umuyobozi w’abadivantisiti ku rwego rw’isi bashyiraho ibuye ry’ifatizo ahazubakwa iri shuri.

Yagize ati “Twishimiye ko iri shuri rizavamo abaganga bakomeye ritangiye uyu munsi. Turizera ko iri shuri rizaba umugisha ku Banyarwanda, mu karere u Rwanda ruherereyemo, muri Afurika ndetse no ku isi yose.”

Yavuze ko iri shuri rizatangirana abanyeshuri bari hagati ya 50 na 80, inyubako zaryo zazaba zigizwe n’aho abo banyeshuri bazigira, aho bazajya baba, aho bazajya bafatira amafunguro, n’aho abarimu babo baturutse mu bihugu bitandukanye bazajya baba mu gihe bigisha.

Baraca akagozi k'ahazubakwa iri shuri.
Baraca akagozi k’ahazubakwa iri shuri.

Minisitiri w’Uburezi Dr Musafiri Papias yavuze ko iki gikorwa cyo kongerera ubumenyi abana b’Abanyarwanda ari umusanzu mu burezi, kuko u Rwanda rwahagurukiye kugira ubukungu bw’igihugu bushingiye ku bumenyi.

Ati “Iki gikorwa tugifashe nk’igikorwa cy’ingirakamaro, kuko kiragaragaza ibyo iyi kaminuza n’abafatanyabikorwa bayo, bifuza kugeraho.”

Yabijeje ubufatanye na Leta kuko nabo bagaragaje ubushake mu gukomeza kubaka amashuri cyane cyane ay’ubumenyi, ikoranabuhanga.

Inyubako enye z'ishuri ry'ubuvuzi rizubakwa i Mudende.
Inyubako enye z’ishuri ry’ubuvuzi rizubakwa i Mudende.

Muri uyu muhango wanitabiriwe n’umuyobozi w’idini ry’Abadivantisiti b’umunsi wa Karindwi ku rwego rw’isi Dr Ted Wilson, ntibatangaje amafaranga iri shuri rizatwara, ariko bemeza ko imirimo yo kuryubaka izasozwa mu mpera za 2017.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

mudende oyweee

clessence yanditse ku itariki ya: 14-05-2016  →  Musubize

Ubundi ko yari ahari bayakuriyeho iki? Ex:APADE.

Karemangingo yanditse ku itariki ya: 13-05-2016  →  Musubize

Komeza utere imbere Mudende yacu

Rwema yanditse ku itariki ya: 13-05-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka