Nyamasheke: Ibigo nderabuzima byahawe ibikoresho bya miliyoni 135Frw

Akarere ka Nyamasheke kahaye ibigo nderabuzima byo mu bitaro bya Bushenge na Kibogora, ibikoresho byo kwa muganga by’agaciro karenga miliyoni 135 z’amafaranga y’u Rwanda.

Abayobora ibigo nferabuzima bishimiye ibikoresho bahawe.
Abayobora ibigo nferabuzima bishimiye ibikoresho bahawe.

Ibi bikoresho byatanzwe ku bufatanye bw’umushinga w’Abasuwisi, byiganjemo ibikoresho bikenerwa n’ababyeyi igihe cyo kubyara kwa muganga, birimo ibitanda, imifariso, ibikoresho bakoresha bapima ababyeyi batwite, ibibikira abana bavutse badakuze n’ibindi bitandukanye.

Ndahiro Patrick, Umuyobzi w’Ishami ry’Ubuzima mu Karere ka Nyamasheke, asanga aya ari amahirwe akomeye abashinzwe ubuzima mu mavuriro atandukanye babonye kugira ngo barusheho kunoza serivisi baha abaturage mu bijyanye n’ubuzima, asaba ababihawe kubyitaho bigakoreshwa icyo byagenewe.

Ndahiro asaba abaturage kwitabira gahunda z’ubuzima bibuka ko ubwisungane ari wo musingi mu kugera kuri sirivisi z’ubuvuzi.

Yagize ati “Iyi ni gahunda ya Leta kugira ngo serivisi z’ubuzima zikomeze kuzamura urwego rwazo. Abaturage bahawe amavuriro, ni ngombwa ko haboneka n’ibikoresho bikwiye. Nk’ubu turizera ko nta babyeyi bazongera kubyarira ahandi hatari kwa muganga."

Abayobozi b'ibitaro n'ibigo nderabuzima barasaba abaturage kugira ubwisungane mu kwivuza.
Abayobozi b’ibitaro n’ibigo nderabuzima barasaba abaturage kugira ubwisungane mu kwivuza.

Yongeyeho, ati "Ibikoresho bigomba kwitabwaho maze abaturage bacu na bo bagafata iya mbere bakitabira kuza kwa muganga kandi kugira ngo bishoboke neza, bagomba kugira ubwisungane mu kwivuza.”

Abahawe ibi bikoresho bavuze ko bije byunganira ibyo basanganywe byari bitangiye gusaza, bikaba byatumaga rimwe na rimwe abaturage batishimira servisi babaha.

Bavuga ko nubwo bibonetse, hakiri byinshi bikenewe mu rwego rw’ubuvuzi ku buryo nibigenda biboneka, serivisi z’ubuvuzi mu byaro zizaba ziri ku rwego rushimishije.

Ishimwe Fiacre uyobora Ikigo Nderabuzima cya Kibogora ati “Tubonye ibikoresho bizatuma ababyeyi babyarira ahantu heza, ibikoresho twari dufite byari bitangiye gusaza. Gusa, ntabwo bihagije, turacyakeneye n’ibindi bigezweho, nk’ibikoresho bya laboratwari, ibyuma bipima ababyeyi bari ku nda n’ibipima umutima w’umwana.”

Ibigo nderabuzima 20 bigize agace k’Ibitaro bya Kibogora n’Ibitaro bya Bushenge, ni byo byahawe ibi bikoresho byatanzwe ku bufatanye bw’Akarere ka Nyamasheke n’umushinga wa gahunda y’ubuzima “Programme de Santé Grand Lac” uterwa nk’inkunga n’Abasuwisi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka