Charly na Nina biteze byinshi ku ndirimbo “Agatege”

Nyuma y’amezi arenga atanu ashize indirimbo “Indoro” ikunzwe cyane, abahanzi Charly na Nina biteze byinshi ku ndirimbo ije iyikurikiye bise “Agatege.”

Indirimbo “Indoro” aba bahanzi bakiri bashya mu ruhando rwa muzika bakoranye n’umuhanzi w’umurundi Big Fizzo, yabagejeje yarakunze inatuma babasha kwigarurira imitima y’abakunzi ba muzika batari bacye.

Charly na Nina bizeye ko indirimbo "Agatege" izakundwa nk'"Indoro."
Charly na Nina bizeye ko indirimbo "Agatege" izakundwa nk’"Indoro."

Ni indirimbo yatumye babasha kwitabira ibitaramo byinshi mu Rwanda no muri Uganda, kuko wasangaga icurangwa hafi ku ma radiyo menshi no mu tubyiniro. Nyuma y’icyo gihe nta y’indi ndirimbo yayikurikiye nyarama ikomeza kwamamara.

Indi bise “Agatege” bavuga ko bizeye ko nayo izabasha gukundwa ikarenza Indoro“ yatumye bamenyekana henshi, nk’uko babitangarije mu kiganiro bagiranye na KT Radio, Radio ya Kigali Today.

Charly yagize ati “Turimo turayigeza ahantu hose hashoboka abafana bacu bashobora kuyibona cyangwa kuyumva biboroheye, turashaka gufata amashusho yayo mu cyumweru gitaha kandi turashaka ko azaba meza cyane kuburyo izivugira.”

Yongeyeho ko gukundwa cyane no kwamamara kw’indirimbo ari uruhare rw’abafana, kuko bashyizemo imbaraga bakanayiha igihe gihagije kugira ngo izageze ku rwego rw’indoro.

Ati “Twe icyo dukora ni ukuyiha abantu, tukayikorera amashusho meza cyane, tukagerageza kuyimenyekanisha, hanyuma uko abafana bayakiriye n’ukuntu bayikunze ni byo bituma indirimbo igera ahantu kure cyane”.

Mu minsi micye igeze hanze kandi ngo batangiye kwakira ubutumwa bw’abayikunze. Ati “Barayikunze baratuvugisha, abatubwirira kuri facebook, abatwandikira kumatelefoni yacu, kumbuga zitandukanye baratubwira.”

Bemeza ko mu byumweru bibiri amashusho y’indirimbo “Agatege” aba ageze hanze, bikagendana no gutegura ibitaramo bito bito mu rwego rwo kurushaho kuyimenyekanisha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

IYI NDIRIMBO NI NZIZA CYANE KABISA

kalisa yanditse ku itariki ya: 25-05-2016  →  Musubize

tubifurije kugaragara muri pggss7

tuyishime joseph yanditse ku itariki ya: 14-05-2016  →  Musubize

Ni bakomereze aho turabemera kbs

Iradukunda Annaclet yanditse ku itariki ya: 12-05-2016  →  Musubize

Aba bakobwa turabakunda kuko bakora ibyo dukunda cyane kubwibyo ni bakomerezaho kandi n’ agatege turayitegereje

Alias yanditse ku itariki ya: 11-05-2016  →  Musubize

aaa nibyiza aba bakobwa bafite umuziki uryoheye amatwi kabisa, ntegereje kuzareba iyo ndirimbo.

Fidele yanditse ku itariki ya: 11-05-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka