Ba Rwiyemezamirimo boroherejwe kumenyekanisha ibikorwa byabo mu nama ya WEF

Ba Rwiyemezamirimo b’Abanyarwanda bakiri bato bashyiriweho uburyo bwo kumenyekanisha imishinga n’ibikorwa byabo ku rwego mpuzamahanga binyuze mu guhura n’abashyitsi bazitabira inama mpuzamahanga ku bukungu “World Economic Forum on Africa”.

Umuyobozi wa KORA Associates, Mireille Karera, ni umwe mu bazatanga ibiganiro.
Umuyobozi wa KORA Associates, Mireille Karera, ni umwe mu bazatanga ibiganiro.

Ubu buryo bwiswe “African Village” ni nk’umudugudu (wimukanwa) ushobora kwakira abantu 300, wubatse muri Hotel des Mille Collines i Kigali, bukaba buzakoreshwa nk’ihuriro ryo kwakira abashyitsi bazitabira iyi nama izateranira i Kigali kuva tariki 11 kugeza 14 Gicurasi 2016, na ba rwiyemezamirimo bato b’Abanyarwanda.

Raoul Rugamba, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo “Hobe Agency” cyateguye ubu buryo, avuga ko “African Village” izaha amahirwe abo banyamahanga yo kumenya byinshi ku ishoramari n’ubucuruzi bikorerwa mu Rwanda mu gihe bazaba baganira na ba Rwiyemezamirimo b’Abanyarwanda, ku bikorwa n’imishinga bafite.

Mu gihe cy’iminsi y’iyi nama, biteganyijwe ko uyu mudugudu uzajya ufungura imiryango guhera saa mbili za mugitondo kugeza nijoro kandi ku mugoroba, hakazajya habaho uburyo bwo kwidagadura burimo ibitaramo by’umuco Nyarwanda.

Raoul Rugamba yabwiye Kigali Today ko igitekerezo cyo gutegura ubu buryo cyashingiye ku mahirwe babonye muri iyi nama igiye guteranira i Kigali ikazitabirwa n’abantu bakomeye mu bijyanye n’ubukungu n’imari ku rwego rw’isi.

Avuga ko basanze habaho gusangira ubunararibonye mu bucuruzi ku rwego rwo hejuru ariko bikaba bitakorohera buri rwiyemezamirimo w’Umunyarwanda kuyitabira. Ibyo ngo byatumye batekereza uburyo bushya bwafasha abo bacuruzi bakiri bato bo mu Rwanda guhura n’abantu bakomeye ku rwego rw’isi, bakabasha kungurana ibitekerezo.

Rugamba yongeraho ko ubu buryo bushya buzatuma barushaho kwakira neza abagana u Rwanda kandi bikabafasha no kumenya ibikorerwa mu Rwanda.

Avuga ko kuba u Rwanda ari igihugu cy’icyitegererezo mu kwakira inama n’amahuriro atandukanye ku rwego rw’isi, African Village izafasha mu kwamamaza ubukerarugendo ndetse no kumenyekanisha umuco n’impano by’Abanyarwanda ku byanyamahanga basaga 1000 bazitabira iyo nama.

Agira ati “Turizera ko ubu buryo bushya buzakangura ibitekerezo bya ba rwiyemezamirimo bakiri bato, ku buryo amahirwe atuzaniwe bazayabyaza umusaruro ufatika. Twizera ko uyu mudugudu ari uburyo bushya mu mitunganyirize y’ibikorwa. Ubu buryo bugaragaza urugwiro [rw’Abanyarwanda] buzagira uruhare rufatika mu iterambere ry’ubukungu bwacu, n’iry’abantu ku giti cyabo, kandi buzatanga amahirwe yo guteza imbere ubucuruzi.”

Ikigo Hobe Agency cyashyizeho African Village binyuze mu bufatanye n’Ikigo cy’u Rwanda cy’Iterambere (RDB) ndetse n’Ikigo gitanga ubujyanama n’amahugurwa ku ishoramari “KORA Associates”.

Kugeza ubu, ba rwiyemezamirimo bakiri bato bifuza kwinjira muri iyi gahunda bakaba bahamagarirwa kwiyandikisha binyuze mu kigo Hobe Agency.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka