Abaturage ntibabona amazi kuko amavomo yabo yatwawe n’inganda z’ikawa

Abaturage bo mu Murenge wa Nyabitekeri barasaba amazi meza kuko inganda zitunganya kawa zigabije amavomo yabo, zikayayobora mu ikawa batunganya.

Ku mwero w'ikawa, inganda zazo zikenera amazi menshi ku buryo abaturage batabasha kubona ayo bakoresha.
Ku mwero w’ikawa, inganda zazo zikenera amazi menshi ku buryo abaturage batabasha kubona ayo bakoresha.

Aba baturage bafite ibibazo by’amazi, biganje mu tugari twa Ntango, Muyange na Kigabiro, ahari inganda za Nyamirundi, Muyange n’izindi za kawa zafunze amavomo y’abaturage, zikayobora amazi aho batunganyiriza kawa, bituma abaturage babura amazi meza yo gukoresha.

Aba baturage bavuga ko batangiye gukoresha amazi yo mu kiyaga cya Kivu kuko ari yo babasha kugeraho mu gihe andi mazi batangiye kuyibagirwa bitewe n’izo nganda. Kugeza ubu, amavomo yabo asa n’ayakamye, andi haza utujojoba.

Umwe muri bo yagize ati “Ubu dusigaye twarayobotse amazi y’Ikivu kubera ko ayacu inganda zayitwariye. Dufite ubwoba ko azadutera indwara. Hari aho bafashe menshi ku buryo ijerekani ishobora kuzura itwaye iminota itari munsi ya 15 urumva se abaturage bazavoma ryari?”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke buvuga ko iki kibazo kitari aho hose nk’uko abaturage babivuga, bukavuga ko ahari ibibazo bazumvikana n’izo nganda ku buryo niba bishoboka, uruganda rwajya rukoresha amazi nijoro abaturage bakirirwa bavoma umunsi wose ariko bakabona amazi.

Amavomo y'abaturage ba afite amazi make cyane. bavuga ko andi aba yayobowe mu nganda za kawa.
Amavomo y’abaturage ba afite amazi make cyane. bavuga ko andi aba yayobowe mu nganda za kawa.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza, Mukamana Claudette, avuga ko abaturage bafite uburenganzira bwo kubona amazi meza, bityo ahaba hari ibibazo mu kubona amazi muri Nyabitekeri bazafashwa kuyabona.

Yagize ati “Hari aho abaturage bavuga ko inganda zabatwariye amazi nyamara wareba ugasanga ahari. Gusa, kuko abaturage bacu bagomba kubona amazi, tuzareba uburyo izo nganda zakorana n’abaturage, zikabona amazi ariko n’abaturage bakavoma bisanzuye.”

Akarere ka Nyamasheke ni kamwe mu turere duhinga kawa nyinshi mu Rwanda. Igihe cy’umwero w’ikawa, uhabona inganda nyinshi za kawa zikenera amazi menshi, rimwe na rimwe zigakoresha amavomo y’abaturage.

Abaturage basaba ko ibikorwa nk’ibyo byanozwa kugira ngo basaranganye amazi meza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Gusa natwe nk’ubuyobozi bukuru bw’ikigo AGEOH Co Ltd gitanga Serivisi z’amazi mu Karere ka Nyamasheke icyo kibazo kiradutunguye cyane kuko nibwo bwambere tucyumvise , tukaba tugiye kugikurikiranira hafi mu rwego rwo kugikemura vuba , gusa ikindi gikwiye kurebwaho n’igiciro cy’amazi usanga kikiri hasi cyane kubigo nka biriya bitwara amazi menshi no kuyapfusha ubusa kuko uko umuturage wo hasi ayishyuzwa usanga n’uruganda ariko ruyishyuzwa bityo mugukemura ikibazo cy’abasesagura amazi bikaba byaba byiza ko ukoresha amazi menshi yajya yishyuzwa kugiciro cyo hejuru nk’uko n’ahandi bigenda byatuma batajya bacura amazi abaturage, gusa turabizeza ko icyo kibazo tugiye kugicyemura bitarenze icyumweru kimwe abaturage bakaba bafite Amazi sawa murakoze.

NAHAYO Jean Pierre yanditse ku itariki ya: 7-05-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka