Barashimira Perezida Kagame wabateje imbere binyuze muri “Girinka”

Mu gusoza icyumweru cyahariwe gahunda ya “Girinka “ mu Karere ka Kirehe, abituye b’abituwe barashimira Perezida Kagame wabateje imbere binyuze muri “Girinka Munyarwanda”.

Hari mu Murenge wa Gahara ku wa 05 Gicurasi 2015 ahatanzwe inka 80, abaturage bagasabwa kuzifata neza baharanira kwitura abandi.

Uretse kubateza imbere "Gira inka" yaremye n'ubucuti mu baturage.
Uretse kubateza imbere "Gira inka" yaremye n’ubucuti mu baturage.

Hashakimana Damien, wahawe inka, yagize ati “Ubu ndakize birarangiye kuko mbonye ifumbire, nzayitaho izampe umusaruro w’umukamo utubutse kandi nanjye nzoroza abandi kuko ntacyo natanze! Ni ubuntu nagiriwe, byose ni umubyeyi udukunda Perezida Paul Kagame.”

Uwitwa Kakuze Philomène, uvuga ko yoroje Hashakimana kuko na we yorojwe na Perezida Kagame, yagize ati “Umubyeyi ntiyanyoroza ngo ndeke kumwitura noroza abandi, ni umuhigo nahize.

Girinka ni gahunda nziza cyane! Umubyeyi yadukoreye byinshi adukiza Bwaki, ibye sinabivuga ngo mbirangize uretse kumutura Imana.”

Aborojwe batahanye akanyamuneza.
Aborojwe batahanye akanyamuneza.

Sendege Norbert, uhagarariye RAB mu Ntara y’Iburasirazuba, yaboneyeho yibutsa abaturage amabwiriza ajyanye n’uburyo inka za “Gira inka” zikwiye gufatwa.

Yababwiye ko uwemererwa inka ni umuryango utayifite, kandi uyihabwa akaba agomba kuba ashobora kubona ubwatsi, afite n’ikiraro ndetse akaba n’inyangamugayo.

Ababaye indashyikirwa babihembewe.
Ababaye indashyikirwa babihembewe.

Yibukije abaturage ko ari kirazira kwica inka ya “Gira inka” cyangwa kuyikomeretsa, kuyicisha inzara, kuyigurisha, kuyitangamo impano, kuyitangaho ingwate, kuyiragiza…, asaba abaturage kwirinda kuzimya igicaniro kuko kizira mu muco w’u Rwanda.

Aba n'ababaye indashyikirwa muri "Gira inka".
Aba n’ababaye indashyikirwa muri "Gira inka".
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka