Inama ku bucuruzi hagati y’u Rwanda na Tanzania yitezweho ibisubizo

Mu Rwanda hagiye kubera inama (TRTF) izibanda ku bucuruzi hagati y’u Rwanda na Tanzania kugira ngo baganire ku mbogamizi ziburimo, zishakirwe umuti.

Abayobozi batandukanye basobanura ibijyanye n'inama ku bucuruzi u Rwanda rwitegura.
Abayobozi batandukanye basobanura ibijyanye n’inama ku bucuruzi u Rwanda rwitegura.

Byavugiwe mu kiganiro Minisiteri ishinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (MINEAC) ku bufatanye n’Urugaga rw’Abikorera (PSF) ari na rwo ruyitegura, bagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 6 Gicurasi 2016. Bibanze ku bibazo bimwe na bimwe bigaragara mu bucuruzi hagati y’u Rwanda na Tanzania kugira ngo bizaganirweho ndetse bishakirwe umuti.

Fred Seka ukorera ubucuruzi muri Tanzania, avuga ko ibibazo bakunze guhura na byo biri mu bwikorezi no kutisanzura ku byambu bigatuma hari ibintu bibura.

Agira ati “Imbogamizi ni izo kutisanzura ku cyambu cya Dar-Es Salam ngo dukurikirane imizigo yacu, bigatuma hari ihaburira cyane cyane amabuye y’agaciro, no kubahiriza amategeko igihugu kiba cyarashyizeho arimo gusaba uruhushya rwo gukorerayo kandi ntacyo twayahinduraho.”

Akomeza avuga ko ibi biri mu bizaganirwaho kugira ngo byoroshywe, bityo ubucuruzi hagati y’impande zombi buzamuke kandi ababukora bunguke.

Abanyamakuru batandukanye bitabiriye iki kiganiro.
Abanyamakuru batandukanye bitabiriye iki kiganiro.

Nathan Gashayija wari uhagarariye MINEAC muri iki kiganiro, yavuze ko iyi nama itegerejweho uburyo bwo gukemura ibi bibazo.

Yagize ati “Dutumiza byinshi muri Tanzania ariko twebwe tukoherezayo bike kubera imbogamizi mu bwikorezi. Iyi nama rero izafasha impande zombi gukuraho ibi bibazo, cyane ko abacuruzi bazahura amaso ku maso bungurana ibitekerezo.”

Nubwo hakiri ibi bibazo, MINEAC ivuga ko hari bimwe byatangiye gukemuka nyuma y’uruzinduko Perezida wa Tanzaniya, John Pombe Magufuri aheruka kugirira mu Rwanda. Aha, bavuze ko kuva Dar-Es Salam kugera i Kigali hari iminzani ipima amakamyo irenga icumi none ubu ngo hasigaye itatu gusa.

Iyi nama ku bucuruzi yiswe Tanzania - Rwanda Trade Forum (TRTF), izabera i Kigali ku itariki 20 Gicurasi 2016, ikazitabirwa n’abacuruzi bo mu bihugu byombi barega 100 ndetse na bamwe mu bayobozi bakuru bo muri ibi bihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka