Umubyeyi yishwe avuye gucyura amatungo

Nyirakimonyo Gaudence w’imyaka 55, wo mu Kagari ka Kibatsi, mu Murenge wa Rukira Karere ka Ngoma yishwe n’abantu bataramenyekana ubwo yari avuye kuzitura ihene.

Byabaye saa moja z’umugoroba wo ku wa 04 Gicurasi 2016 ubwo nyakwigendera yari kumwe n’umukobwa we w’imyaka 21 witwa Uwimana Florence, bavuye kuzitura ihene maze uwo mukobwa akumva nyita atatse rimwe bamukubise ikintu.

I Ngoma umubyeyi yishwe avuye gucyura amatungo.
I Ngoma umubyeyi yishwe avuye gucyura amatungo.

Uwimana avuga ko yari yagiye amuherekeje kuko bwari nijoro maze mu nzira yumva nyina, wari inyuma, aratatse arebye abona yituye hasi.

Yagize ati”Nari ndi imbere numva mama aratatse ngo ‘ndapfuye!’ ndebye mbona yituye hasi ngiye kumufata uwari umukubise ikintu aza ansanga ambwira ngo nanjye yahita anyica.

Nahise nsubira inyuma ndiruka njya gutabaza baraza basanga uwo wamwishe yigendeye. Sinamumenye.”

Ngenda Mathias, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rukira, avuga ko hari abantu babiri bakekwa bahise bahise batangira gukorwaho iperereza kubera urworupfu.

Avuga ko abakurikiranwe yari nyakwigendera yari ababereye mukase kandi bakaba bari bafitanye amakimbirane ashingiye ku marozi, gusa ngo iperereza rirakomeje ngo hamenyekane uwabigizemo uruhare.

Yagize ati “Ku ikubitiro hari abagabo babiri bafashwe bari bafitanye ibibazo ni bo bari gukurikiranwa n’iperereza ariko ntibarahamwa n’icyaha.Twahise tuhagera ubuyobozi n’inzego z’umutekano nyuma yo kubimenya ubu ejo twakoresheje inama abaturage tubahumuriza.”

Mu Karere ka Ngoma hari haherutse kumvikana inkuru y’ubwicanyi mu Murenge wa Karembo aho umugore yishe umugabo we bikamenyekana hashize imyaka itanu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka