Uwarashe afande na we yarashwe agerageza kurwanya Polisi (IVUGURUYE)

Polisi imaze gutangaza ko Kandabaze Richard wari ufite ipeti rya Assistant Inspector of Police (AIP) yarashwe nyuma agerageza guhangana n’abapolisi barinze sitasiyo ya Polisi ya Busogo mu Karere ka Musanze.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Celestin Twahirwa, yabwiye Kigali Today ko AIP Kandabaze yamaze kurasa CIP Mugabo Jean Bosco wayoboraga Sitasiyo ya Busogo ahita apfa nawe yikingirana mu nzu, abapolisi bagerageje kumukuramo abarasaho nabo baramusubiza ahita agwa aho.

ACP Twahirwa yavyze ko iperereza rigikorwa ku cyaba cyateye ubwo bwicanyi, ariko yemeza ko amakuru bamaze kubona kugeza ubu ari uko nta kibazo abo bombi bari basanzwe bafitanye.

Imirambo yombi yahise icyangwa mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Ruhengeri. Ubuyobozi bufatanyije n’inzego z’umutekano na bo bakoresha inama abaturage yo kubahumuriza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 23 )

icyaha nkicyo kigomba kuvugutirwa umuti

Nancy yanditse ku itariki ya: 8-05-2016  →  Musubize

Yoo,Twihanganishije imiryango yabo.RIP

mugwaneza yanditse ku itariki ya: 7-05-2016  →  Musubize

RIP to the officers

HAKIZA Aamatus yanditse ku itariki ya: 7-05-2016  →  Musubize

Kuki se bamufunze amezi ane , barangiza bakamurekera mu kazi nkaho GISHARI itacyigisha abandi bapolisi. Niba ibivugwa ariko bimeze,, polisi(LETA) igomba guha umuryango wa Nyakwigendera wahohotewe impozamarira ifatika kuko yishwe n’umuntu utakagombye kuba yarakiri mu gipolisi. Muri polisi yacu se niho barwariza abataye umutwe warangiza ukabaha n’imbunda. Nkuwo yari gushakirwa akandi kazi kadatuma agera ku ntwaro.
BIRABABAJE KABISA;

GGG yanditse ku itariki ya: 6-05-2016  →  Musubize

Barashwe bagiye gutoroka police.

Niagahomamunwa yanditse ku itariki ya: 6-05-2016  →  Musubize

Ibi birababaje cyane!!!ariko ababigiramo uruhare nabo bajye bigaya cyane,uyu AIP Richard iyo hatabaho ikimenyane cya bene wabo aba yarirukanwe kera kubera imyitwarire yagiraga,muzakurikirane incuro yafunzwe ariko ngo ni ikigoryi cyacu murakirukana kigehe?nawe yabibona akumva aremereye kandi koko ntawamurenganya!!!!arikose our president azakora byose koko!!?muri police harimo ikintu kikizu peee ukora gato uri mwene ngofero ugafungwa ngaho muri tvr,journals...kwirukanywa ariko harabandi bafite...nubwo yakoriki bagahishira.
Turasaba Imana mzee wacu azabitahure niwe dufite wadutabara ntawundi.
Unyomoza ambwire muhe ingero zifatika

Inkotanyi yanditse ku itariki ya: 6-05-2016  →  Musubize

Nta bundi buryo abo bapolisi bari gufata uwo mupolisi warashe umuyoboziwe agasobanura icyabimuteye nawe batamwishe?kuba bamwishe bizatuma iperereza rigorana.

Hategekimana Jonas Alias Byose yanditse ku itariki ya: 6-05-2016  →  Musubize

Bariya ubusanzwe ni abasivile, gukoresha imbunda rero kuri bariya bagabo moi je ne comprends pas.

Mais RIP à tous ceux qui sont morts.

Ndanga E yanditse ku itariki ya: 6-05-2016  →  Musubize

birababaje kuko kugirango bagere kurayo ma rank igihugu kiba cyabatanzeho byinshi,hakenewe andi masomo muri police y,uRwanda

ndayizeye josias yanditse ku itariki ya: 6-05-2016  →  Musubize

birababaje gusa nabandi bibabere isomo ntibizongere

Albert yanditse ku itariki ya: 6-05-2016  →  Musubize

birababaje kwica mugenzi wawe mufatanyije mukazi urwo nurugero rubi nabandi bibabere isomo ntibizasubire

Albert yanditse ku itariki ya: 6-05-2016  →  Musubize

rwose birababaje kubona abantu bari mukazi kamwe , bakorera igihugu maze umwe agahindukirana uwo basangiye akazi? habeho isesengura banagendeye kubindi bisa nabyo byagiye bibaho harebwe niba ntaho bihutiye.imana ibakire mubayo.

alias yanditse ku itariki ya: 5-05-2016  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka