CIMERWA yateguye isiganwa rigamije kurwanya impanuka zo mu muhanda

CIMERWA yateguye isiganwa ku maguru rigamije gukangurira abantu imikoreshereze myiza y’umuhanda hagamijwe kurwanya impanuka zo mu mihanda rizaba taliki ya 07 Gicurasi 2016.

Mu rwego rwo guteza imbere imikoreshereze myiza y’umuhanda mu karere ka Rusizi ndetse no mu gihugu hose, uruganda nyarwanda rukora SIma rwateguye isiganwa ku maguru bise Cimerun, isiganwa riteganijwe kuzabera mu karere ka Rusizi ku wa gatandatu taliki ya 07/05/2016.

Isiganwa ku maguru ngo rizaba rigamije kurwanya impanuka zo mu muhanda
Isiganwa ku maguru ngo rizaba rigamije kurwanya impanuka zo mu muhanda

Iri siganwa ryo kuri uyu wa Gatandatu rizaba rigizwe n’ibyiciro bikurikira: ibilometero bitanu ku bana bafite guhera ku myaka icyenda no hejuru yaho gato, ndetse n’ibilometero icumi ku bafite hejuru y’imyaka 15, rikazabera ku Mashyuza, mu murenge wa Muganza, guhera saa Moya zaa mugitondo kugeza saa Sita z’amanywa.

Bizaba ari ku nshuro ya mbere uru ruganda nyarwanda rukora sima rukoresha iri siganwa ryo kwishimisha mu nyungu z’abaturage, bikaba ari mu rwego rw’icyumweru kidasanzwe cyo gukora ubukangurambaga ku mikoreshereze myiza y’umuhanda hagamijwe kurwanya impanuka zo mu mihanda ya Rusizi, ndetse n’iyo mu gihugu muri rusange cyatangiye taili ya 30 Mata kuzageza kuya 07 Gicurasi 2016.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ndashimira Abateguye Icyo Gikorwa Kuko Batekereje Ikintu Cyiza Cyo Gukangurira Abanyarwanda Gukoresha Umuhanda Neza Biratureba Twese Abatuye Isi.

lime!crush. yanditse ku itariki ya: 5-05-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka