Brig Gen Mujyambere wungirije Mudacumura kuyobora FDLR yafatiwe Goma

Brig Gen Mujyambere Leopord uzwi nka Ashile yafatiwe Goma n’inzego z’umutekano ajyanwa Kinshasa.

Amakuru Kigali Today ifite ni uko Br Gen Mujyambere yafatiwe mu mujyi wa Goma avuye muri Afurika y Epfo anyuze Zambia, kuri uyu wa kabiri tariki 3 Gicurasi.

Ngo yashakaga gusubira mu birindiro asanzwemo, afatwa n inzego z’iperereza za Congo (ANR) zahise zimujyana Kinshasa.

Brig Gen Mujyambere yari umuyobozi wungirije w’igisirikare cya FDLR/Foca, yungirije Lt Gen Mudacumura Sylivestre usanzwe ari umuyobozi mukuru, umwanya yagiyeho asimbuye Br Gen Bigaruka nawe bivugwa ko yafatiwe Tanzania mu 2012.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Ibyo byose ntibishobora gutuma FDLR isenyuka kuko ntawe uzafatwa uruta Rwarakabije. FDR ni rubanda igomba kuzabohora u Rwanda byanga byakunda!

Marie yanditse ku itariki ya: 6-05-2016  →  Musubize

Abandi baraha? ushatse kuvuga iki ese fdlr nkuko ubivuga irwaniriki ese ninde wayibujije gutaha ubundise nkawe uvuga utyo ushingiye kuki ndavuga karoli nabo uvuga ko bahari nabo tuzabafata kdi nawe turaza kugufata

Carol yanditse ku itariki ya: 6-05-2016  →  Musubize

Ariko murabonako South Africa igikomeje gushaka no gukorana n’abarwanya Leta yu Rwanda. Buriya yaravuye kubonana naba Kayumba Nyamwasa.

Kaberuka yanditse ku itariki ya: 5-05-2016  →  Musubize

leta y’u Rwanda bishobotse yakumvikana na Congo agashyikirizwa inkiko zo mu Rwanda

karoli yanditse ku itariki ya: 5-05-2016  →  Musubize

Ariko ni kuki mwikirigita mugaseka koko, ubona se niyo Congo yamuboherereza byabamarira iki? Icyo FDRL irwanira nticyaba kirangiye abandi barahari ahubwo mwaba mubakoze mujisho. Na FPR bishe Rwigema dukeka ko intambara irangiye ariko nibwo yari itangiye.

shiragahinda yanditse ku itariki ya: 5-05-2016  →  Musubize

uwo mugabo bishoboka congo ikamwohereza mu RWANDA byaba ari byiza

ndayizeye josias yanditse ku itariki ya: 5-05-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka