Yishe umugabo we bimenyekana nyuma y’imyaka itanu

Umugore wo mu Karere ka Ngoma ari mu maboko ya Polisi akurikiranyweho kwica umugabo we akamujugunya mu musarane, bikamenyekana hashize imyaka itanu.

Uwo mugore utuye mu Mudugudu w’Urutare, Akagari ka Karaba, Umurenge wa Karembo, ngo akimara kwica umugabo we mu mwaka wa 2011, yakomeje kubeshya ko yagiye gupagasa muri Uganda, ariko nyuma y’iperereza ryari rimaze hafi imyaka itanu, uwo mugore aza kwiyemerera ko yishe umugabo we akamuta mu musarane.

Umugore akurikiranyweho kwica umugabo we akamuta mu musarane. Byamenyekanye hashize imyaka itanu.
Umugore akurikiranyweho kwica umugabo we akamuta mu musarane. Byamenyekanye hashize imyaka itanu.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, IP Emmanuel Kayigi, yabwiye Kigali Today ko icyaha uyu mugore akurikiranyweho cyo kwica uwo bashakanye kiramutse kimuhamye, yahanwa n’ingingo ya 142 yo mu gitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda, iteganya igifungo cya burundu.

Abaturanyi b’uyu mugore baganiriye na Kigali Today, bavuga ko yababwiraga ko umugabo we yagiye gushaka imibereho muri Uganda ariko hakaza kumenyekana amakuru ko yamwishe akamushyira mu musarani, agahita awusibira, maze agacukura undi ku ruhande wo gukoresha.

Nyuma y’uko umuryango ya nyakwigendera umushakiye kugera no muri Uganda ukamubura, watanze ikirego maze iperereza riratangira kugera ubwo bimenyekanye ko yishwe n’umugore we, akajugunywa mu musarani.

Ku wa 30 Mata 2016, ni bwo umurambo wa nyakwigendera wakuwe muri uwo musarane wari warasibwe utagikoreshwa, maze umugore abona kwiyemerera icyaha, avuga ko yamuzijije amakimbirane bari bafitanye.

Icyobo cy'umusarane umugore yari yarajugunyemo umurambo w'umugabo we.
Icyobo cy’umusarane umugore yari yarajugunyemo umurambo w’umugabo we.

Uyu muryango wahoragamo intonganya, nk’uko byemezwa n’ubuyobozi bw’akagari, ngo mu kwezi kwa Kamena 2011, umunsi uwo mugore yica umugabo we, bari baraye batongana banarwana, bukeye byirirwa uko maze bigeze nijoro, umugore yihimura ku mugabo we amukubita ishoka mu mutwe no mu gatuza, nk’uko abivuga.

Uyu mugore ufungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Zaza avuga ko kwica umugabo we yabitewe n’amakimbirane bari bafitanye arimo kuba yaramucaga inyuma ndetse agasahurira umutungo w’urugo mu bushoreke.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba asaba abaturage kutihererana ibibazo bigeza aho kuvutsanya ubuzima kandi agasaba ubuyobozi kudasuzugura ibibazo by’amakimbirane mu miryango kugira ngo bidateza imfu.

Yongera gusaba abashakanye kwirinda ibyaha bikurura amakimbirane mu ngo birimo ubusambanyi n’ubusinzi.

Uyu muryango wari ufitanye abana batanu bakaba bahise batwarwa n’umuvandimwe wa nyakwigendera kugira ngo abarere mu gihe umugore we akurikiranwa n’ubutabera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

uho mugabo wapfuye ni marume ariko uho mugore yarihekuye nawe ntamahoro azabona kuko yigiriye abana imfubyi gusa uho mugore ahanwe buri wese arebereho kuko iho mugore yari yabigambiriye sibyamutunguye ahanwe kbs .bibere abandi isomo

uwase rachel yanditse ku itariki ya: 5-05-2016  →  Musubize

Uyu mugore ibintu yakoze ntibikwiye umubyeyi w’i Rwanda, birababaje icyaha nikimuhama azahanwe rwose bihe isomo abandi.

Rucogoza yanditse ku itariki ya: 5-05-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka