Buji yamusize iheruheru

Umugabo witwa Munzuyarwo Réverien w’imyaka 69 utuye w’i Nyanza yatwikiwe na buji ibikoresho byo mu nzu n’imyenda birakongoka.

Iyo nkongi y’umuriro yatewe na buji yabereye mu Mudugudu wa Rugari B mu Kagari ka Kibinja mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza ku mugoroba wo kuri uyu wa 2 Gicurasi 2016.

Munzuyarwo watwikiwe na buji.
Munzuyarwo watwikiwe na buji.

Munzuyarwo, umusaza wibanaga mu nzu wenyine, yabwiye Kigali Today ko iyo nkongi y’umuriro yatewe na buji yasize acanye akagenda.

Yabisobanuye agira ati “ Nageze iwanjye butangiye kwira nsanga nibagiriwe urufunguzo ahantu nari nagiye, ni bwo nanyuze mu idirishya nsiga ncanye buji mu nzu kugira ngo hasigare habona nyuma bampuruza bambwira ko iwanjye harimo gushya.”

Akomeza avuga ko abaturanyi be bihutiye kwica urugi bagatangira kuzimya umuriro ariko ibikoresho byo mu nzu ye n’imyenda bagasanga byari byamaze gushya.

Ibyahiriye muri iyo nzu ye birimo matera n’ibiryamirwa, imyanda ye ndetse n’ibindi bikoresho byo mu rugo bifatwa mu buryo bworoshye n’umuriro.

Agira ati “ Nta kintu na kimwe nashoboye kuramura usibye imyenda nari nambaye, ahubwo iyo ntagira abaturanyi ngo bihutire kuntabara n’inzu ntuyemo yagombaga guhinduka umuyonga.”

Ibereho Fabiola, umuturanyi w’uyu mugabo, avuga ko batabaye ariko bagasanga umuriro wari wamaze gutwika ibyo yari afite mu nzu.

Ati “Twavugije induru abantu baza ari benshi ariko icyo twaramiraga n’inzu kuko ibindi byo byari byamaze gutwikwa n’umuriro wa buji.”

Niyomugabo, Umukuru w’Umudugudu wa Rugari B aho uyu musaza watwikiwe na buji atuye, yatangaje ko mu nteko y’abaturage bazareba uko bamufasha bakamugenera nk’ibiryamirwa n’ibindi.

Yakomeje avuga ko icyo kibazo cy’inkingi y’umuriro yatewe na buji yahuye na cyo bamaze kukimenyesha mu nzego z’ubuyobozi bubakuriye.

Kayirangwa Clarisse, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kibinja, yasabye abaturage kwitwararika cyane mu gihe bazi ko bacanye buji, abibutsa kuyiba hafi kugira ngo itabateza ibyago bitandukanye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka