Urubyiruko rwibukijwe kubyaza umusaruro amahirwe rwahawe yo kwiga

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Tony Nsanganira, yibukije arahamagarira urubyiruko kudapfusha ubusa amahirwe rwahawe yo kwiga ahubwo akarufasha mu iterambere.

Yabitangaje mu muhango wo gutangiza ihuriro ry’ urubyiruko rubyaza umusaruro ibikorwa by’ubuhinzi (Rwanda Youth in Agribusiness Forum), kuri uyu wa mbere tariki 3 Gicurasi 2016.

Iyio nama yari yitabiriwe n'urubyiruko rukora ibikorwa bitandukanye birimo n'ubuhinzi.
Iyio nama yari yitabiriwe n’urubyiruko rukora ibikorwa bitandukanye birimo n’ubuhinzi.

Yagize ati “Abana b’abanyarwanda babona amahirwe yo kwiga mu bigo bitandukanye mu Rwanda, bamwe barangiza bakaba banagira amahirwe yo kujya kwihugura mu bihugu byo hanze.

Ariko ugasanga bamwe muri abo babonye ayo mahirwe, ababonye akazi bakitesha bakanga kugakora, kandi hari abandi baba batagize ayo mahirwe yo kukabona.”

Yabasabye guhindura imyumvire nk’iyo yo kwitesha amahirwe yo gukora akazi kuko hari benshi baba bagakeneye batakabonye.

Abasaba kubyaza umusaruro amahirwe bahabwa na Leta bagashyira mu ngiro ubumenyi baba barize bakorera igihugu, ngo kuko ntawe uzaturuka hanze ngo aze kugeza iterambere ku Rwanda, atari urubyiruko.

Tony Nsanganira Umunyamabanga wa Leta muri MINAGRI.
Tony Nsanganira Umunyamabanga wa Leta muri MINAGRI.

Tony Nsanganira yanagarutse ku rubyiruko rukunze kugorwa no kubona inguzanyo mu ma banki kubera akenshi kudakorera hamwe, abasaba gukorera hamwe kugirango bazabashe kugera kubyo bifuza vuba.

Ati “Usanga hari abakora ibijyanye n’ikoranabuhanga mu buhinzi, ariko batazi ko ku rundi ruhande hari abakora ubworozi cyangwa ubuhinzi.

Baramutse bahuye bakamenyana bagakorera hamwe, byanabafasha kubona inguzanyo muri banki ndetse bikazanaborohera kwishyura.”

Iragena Theophile umwe mu banyeshuri bahuguriwe muri Israel ku bijyanye n’imboga imbuto n’indabyo, yasabye ko Leta yashyiraho umurongo uhamye wo kubyaza umusaruro ubumenyi abanyeshuri bakura mu mashuri, kuko ngo akenshi barangiza nta murongo uhamye uhari, bigatuma abenshi bajya mu byabo

Iri huriro ryatumiwemo n’abahagarariye ibigo by’ubucuruzi bikorera mu Rwanda, kugira ngo bige ku mbogamizi urubyiruko ruhura nazo mu kubona inguzanyo zikurweho, bibe byakorohera n’abatabasha kubona akazi muri Leta kubona inguzanyo bakihangira imirimo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibyo koko, ntabwo igihugu cyacu cyazatera imbere mugihe hakiriho imyumvire mibi yo kwanga gukora murubyiruko. Urubyiruko nizo mbaraga z’i gihugu. Ikindi igiteye agahinda ni ukuba igihugu cyaragufashije mukukurihirira amashuri wayarangiza ukanga kugikorera. Urubyiruko aha rugomba guhindura imyumvire. Murakoze.

Gad Nyandwi yanditse ku itariki ya: 10-05-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka