Inganda z’imyenda zigiye koroherezwa ngo zigabanye ibiciro

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, François Kanimba, avuga ko hari politiki iri gutegurwa izorohereza inganda z’imyenda zo mu Rwanda kugira ngo zigabanye ibiciro.

Byavugiwe mu kiganiro Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) yagiranye n’abanyemari batandukanye bakorera mu Rwanda kuri uyu wa 3 Gicurasi 2016, gifite intego yo gushaka ingamba zo gukundisha Abanyarwanda ibikorerwa iwabo (Made in Rwanda).

Minisitiri Kanimba n'abo bafatanyije mu gutanga ibiganiro.
Minisitiri Kanimba n’abo bafatanyije mu gutanga ibiganiro.

Bamwe mu bacuruzi bakorera muri gare ya Nyabugogo, bagaragaza impamvu bahitamo kwicururiza ibituruka hanze.

Uwitwa Karuhije ucuruza ibikomoka ku mpu ati “impamvu ni uko ibikorerwa hano mu gihugu bihenda, inkweto y’ino nziza y’uruhu igura ibihumbi 45 mu gihe iyo hanze nka yo igura ibihumbi 25, urumva ko harimo itandukaniro. Ikindi ntituragira inganda zihaza isoko ry’u Rwanda”.

Yavuze ko abanyenganda bo mu Rwanda bakeneye kongererwa ubushobozi n’ubumenyi kugira ngo ibyo bakora bibashe gukurura abaguzi kuko ngo bigikeneye kunozwa.

Abitabiriye ibiganiro kuri Made in Rwanda bahawe umwanya wo gutanga ibitekerezo.
Abitabiriye ibiganiro kuri Made in Rwanda bahawe umwanya wo gutanga ibitekerezo.

Mbonimpaye Jean ucuruza imitako yo mu Rwanda n’ituruka hanze avuga ko agurisha cyane iva hanze.

Yagize ati “Ibiva hanze ni byo ncuruza byinshi kuko abakiriya banjye ari byo bambaza cyane ko biba bihendutse ugereranyije n’iby’iwacu.”

Minisitiri Kanimba avuga ko Abanyarwanda bacyambara imyenda myinshi ituruka hanze ivanzemo n’iyambawe (caguwa cyangwa sekeni) ari yo mpamvu hari kwigwa uko inganda zo mu Rwanda zakoroherezwa.

Ati “Ubu hari politiki zo kureba imisoro icibwa ku bikoresho by’ibanze inganda z’imyenda zikoresha kugira ngo ibe yavanwaho cyangwa igabanywe bityo ibiciro by’imyenda bizabe biciriritse ku buryo buri Munyarwanda abyibonamo.”

Uyu mucuruzi wo muri gare ya Nyabugogo avuga ko abakiriya be bagura cyane ibiva hanze.
Uyu mucuruzi wo muri gare ya Nyabugogo avuga ko abakiriya be bagura cyane ibiva hanze.

Yongeraho ko ibi biri muri gahunda yo guhashya imyenda ya caguwa kuko ngo idatuma ubukungu bw’igihugu buzamuka.

Ati “Kuba tumaze imyaka irenga 60 twiyambarira sekeni bishobora kuba biri mu byadindije ubukungu bw’u Rwanda, twagombye kuba tugeze kure iyo iba yaravuyeho kera, nta ruganda rw’imyenda rushobora gutera imbere ruhanganye na sekeni.”

MINICOM ivuga ko gahunda ya Made in Rwanda ikurikijwe nk’uko iteganyijwe, yatuma u Rwanda ruzigama 18% buri mwaka by’amafaranga yakoreshwaga mu gutumiza ibintu hanze, bihwanye na miliyoni 450Frw.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

PLZ, IKIBAZO KINDI KITAVUGWA GIKOMEYE NI DESIGN (ISURA Y’IBIKORERWA I WACU)! NA NUBU SINZI UGOMBA KUGIKEMURA (MINEDUC? MINICOM? etc) URUGERO NGAHO NDEBERA IRIYA "KANDAGIRA UKARABE" !!!!! HAZAGIRE MINISTER UYISHYIRA MURI SALOON MU RUGO TUREBE....
UMUNSI UMWE NIHAZA MADE IN CHINA ZAZO TUZAZIRWANIRA...

C yanditse ku itariki ya: 4-05-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka