Rutsiro: Ubuyobozi bwa FPR bugiye guhangana n’ibibazo byugarije akarere

Umuyobozi mushya w’Umuryango FPR - Inkotanyi mu Karere ka Rutsiro, Ayinkamiye Emerence, yijeje abanyamuryango ko agomba guhangana n’ibibazo byugarije akarere birimo gusubiza abana mu ishuri no kurwanya ikibazo cy’imirire mibi.

Ayinkamiye Emerence usanzwe ayobora akarere, yatorewe kuyobora iri shyaka ku rwego rwa Rutsiro mu nteko rusange yaryo yateranye tariki 2 Gicurasi 2016, akaba asimbuye Byukusenge wahoze awuyobora, agacyura igihe.

Ubuyobozi bushya bw'Umuryango wa FPR Inkotanyi mu Karere ka Rutsiro bwiyemeje guhangana n'ibibazo byugarije aka karere.
Ubuyobozi bushya bw’Umuryango wa FPR Inkotanyi mu Karere ka Rutsiro bwiyemeje guhangana n’ibibazo byugarije aka karere.

Abanyamuryango na bo bijeje umuyobozi mushya ko bazafatanya bakarandura ibibazo byugarije akarere, hakorwa ibikorwa by’iterambere.

Nyiraneza Marie Louise ukuriye urugaga rw’abagore rushamikiye kuri FPR - Inkotanyi ati "Nk’uko turi intore, tuzafasha umuyobozi mushya ndetse n’abo bafatanyije nko kurwanya imirire mibi twegera abanyamuryango bo mu midugudu."

Tabaruka Jean Claude ukuriye umuryango wa FPR Inkotanyi mu Murenge wa Gihango, avuga ko bazakora ubukangurambaga kugira ngo bashakire umuti ibibazo byugarije akarere kabo birimo isuku nke n’imirire mibi.

Inteko rusange ya FPR Inkotanyi muri Rutsiro ni yo yatoye abayobozi.
Inteko rusange ya FPR Inkotanyi muri Rutsiro ni yo yatoye abayobozi.

Uretse Umukuru w’Umuryango FPR - Inkotanyi watowe, hanatowe Komiseri ushinzwe Ubukungu, Gakuru Innocent ndetse na Komiseri ushinzwe Imiyoborere myiza, Butasi Jean Herman, bose ngo bakaba bagomba guhangana n’ibibazo byugarije Rutsiro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

gukora cyannee birakwiye kugirango twiteze imbere ndetse nigihugu ntagutegereza ishimwe

alias yanditse ku itariki ya: 4-05-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka