Itorero ry’Abadiventisite rigiye kubwiriza ubutumwa bwo kubaha Imana n’Igihugu

Itorero ry’Abadiventisite b’Umunsi wa Karindwi ku isi rigiye gukora ivugabutumwa mu turere 30 tw’u Rwanda rigamije gukangurira abaturage kugarukira Imana, bumvira amategeko yayo n’ay’igihugu.

Iri vugabutumwa rizakorerwa ku masite 2300 mu gihugu hose, riteganyijwe gutangira tariki 13 kugeza 28 Gicurasi 2016. Iki gikorwa kikazayoborwa n’Umuyobozi Mukuru w’Itorero ry’Abadiventisite ku isi, Pastor Teddy Wilson, nk’uko byemejwe n’ubuyobozi bw’iri torero.

Amakorali amwe n'amwe yamaze kwitegura kuzahimbaza iri vugabutumwa mu ndirimbo.
Amakorali amwe n’amwe yamaze kwitegura kuzahimbaza iri vugabutumwa mu ndirimbo.

Umuyobozi w’Itorero ry’Abadiventisite mu Rwanda, Pastor Byiringiro Hesron, yemeza ko ababwiriza muri aya materaniro bazaba barimo abagera ku 164 bazaturuka mu Nteko Rusange y’Abadiventiste ku isi. Muri bo, 83 bakazaturuka muri Amerika abandi 81 baturuke mu biguhu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba hiyongereyeho na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Uretse abo babwiriza ku rwego mpuzamahanga no ku rw’akarere, abandi bazaturuka mu Rwanda barimo abapasitori ndetse n’abakuru b’amatorero.

Iri vugabutumwa ryitiriwe insanganyamatsiko yaryo “TMI” (Total Member Involvement), cyangwa “Twese mu Murimo w’Ivugabutumwa”, rigamije gukangurira Abanyarwanda bari mu turere twose tw’igihugu kwihana bakagarukira Imana kandi bakubaha n’amategeko yayo kugira ngo babe abenegihugu bagendera ku mategeko.

Musengamana Vincent, umwe mu bakuru b’Itorero ry’Abadiventiste b’Umunsi wa Karindwi i Nyamirambo, avuga ko iri vugabutumwa rizakuza ukwizera k’umudiventisite w’Umunsi wa Karindwi no gutangariza amakuru yo kugaruka kwa Yesu abataramumenya.

Avuga ko rizafasha mu guhindura imico y’abantu ikaba myiza no kubaka umuryango Nyarwanda.

Yagize ati “Iyo imico y’umuntu ihindutse, n’igihugu kibyungukiramo, buri muntu wese akagirira urukundo mugenzi we, hakabaho no kubaha igihugu n’amategeko yacyo.”

Umurerwa Diane, umwe mu bakirisito b’iri torero, yagize ati “TMI ni igikorwa twakiriye neza. Gifite icyo kizamarira itorero n’igihugu muri rusange kubera ko Umunyarwanda namara kumenya ubutumwa bwiza, azihana ibyaha bitume aba umunyagihugu mwiza ugendera ku mahame ya Bibiliya n’ay’igihugu.”

Ndagijimana Lyhotely uyobora abasore bagera ku 1000 mu Itorero rya Nyamirambo, avuga ko icy’ingenzi muri iki gikorwa atari uguhindura abantu Abadiventisite ahubwo ari ukubwiriza abantu ubutumwa bugamije kubafasha guhinduka mu mitima.

Yongeyeho ko bizafasha cyane urubyiruko mu guhindura imibereho, bamwe bakava mu ngeso mbi nk’ubusinzi n’ibiyobyabwenge, bityo bigatuma batera imbere n’igihugu kigatera imbere.

Biteganyijwe ko ku wa 12 Gicurasi 2016, Umuyobozi w’Itorero ry’Abadiventisite ku isi, Pastor Teddy Wilson, azabanza gushyira ibuye ry’ifatizo ahazubakwa Ishuri ry’Ubuvuzi ry’Abadiventisite, rizubakwa i Kigali. Ku wa 13 Gicurasi azahita yerekeza i Rubavu mu materaniro azabera muri uwo mujyi.

Uretse kubwiriza ubutumwa, hakazakorwa n’ibindi bikorwa bifasha Abanywaranda birimo kugurira ubwisungane mu kwivuza abatishoboye, site zimwe zizatanga inka ku bakene kandi hatangire igikorwa cyo kubakira amazu abatagira aho kuba.

Hazaba hari n’abaganga b’inzobere bazafasha gusuzuma zimwe mu ndwara zikunze kwibasira abaturage. Amafaranga yo gukora ibi bikorwa, abizera b’Abadiventisite bakaba baragiye bayakusanya binyuze mu kwitanga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 14 )

Muraho basomyi? Byiza cyane, Mana ushimwe kubw’ aya mahirwe uduhaye.

Imana izafashe buri wese kuzitabira, naho kurarika abandi azabikora ntawumuhase.
Murakoze

Ezechiel UWITONZE yanditse ku itariki ya: 15-05-2016  →  Musubize

Muraho neza basomyi? ndabashimiye cyane kdi nshimira itorero ry’abadiventiste ndetse nkanashimira Imana, kubw’ibyo ndasaba buri muntu kuyitabira uko bigushobokera, erega wazanunguka ubumenyi ku ndwara zitandukanye ndetse kdi bazanasuzuma indwara.

Mureke tubyaze aya mahirwe umusaruro.
Murakoze

Ezechiel UWITONZE yanditse ku itariki ya: 15-05-2016  →  Musubize

Nibyiza Kandi Birakwiriye Ko Twumvira Imana Tukabera Ahatuzengurutse Urugero Duhesha Umugisha Abatuzengurutse Ndetse Nigihugu Murirusange Isi Yose Ikatwigiraho Kubera Umucyo Twakiriye Tukawumurikirisha Abatuye Isi Bakava Mubyaha Bakagera Kubugingo Buhoraho Bubonerwa Muri Kristo Umwami Nu Mukiza Watwese

Ramadhan Minani yanditse ku itariki ya: 14-05-2016  →  Musubize

Turashima Imana cyane kuko ari yo yateguye TMI kandi twizeye ko hazavamo umusaruro ushimishije. reka dukore umurimo w’iyaduhamagaye tubikunze YESU ARAJE .ndashishikariza umuntu wese kwitegura gutaha

eunice yanditse ku itariki ya: 6-05-2016  →  Musubize

Ni byiza cyane kdi nibyigikundiro nimureke twese tugarukire Uwiteka Imana ishobora byose kuko uyizeye iragutabara

Jerome Nelg yanditse ku itariki ya: 5-05-2016  →  Musubize

twekumva ko abateguye TMI babuze icyo bakora.gusa turasabwa guha umwami Yesu umwanya mumitima yacu imana izadufashe muri ibibyumweru 2 imana ibahe umugisha.

Mushimiye Aroni yanditse ku itariki ya: 5-05-2016  →  Musubize

lmana ishimwe kubwayo materaniro meza azafasha abanyarwanda.kandi nshimira abagize uruhare Bose ngo bigerweho.ndashimira kandi kandishimira leta yacu yemeye ko ayamateraniro abera iwacu lmana ibahe imigisha. Ishimiyimana Jotham

Nshimiyimana Jotham yanditse ku itariki ya: 5-05-2016  →  Musubize

Ni amahirwe atangaje gusa abantu bazitabira kumva ubu butumwa Imana yageneye abanyarwanda kandi byumwihariko hari icyo Imana ishaka kubatuye isi yose.Kandi nziko Yesu agiye kugaruka kandi dukwiriye kwemera amahame y’ijuru yose uko yakabaye harimo n’amategeko agenga ubwami bwayo reka tuzayitabire kandi twumve twumvira icyo Imana yaduteguriye twitege n’ibizakurikiraho gusa ububyutse no kugaruka kwa Yesu.

DUSINGIZIMANA Sylvestre yanditse ku itariki ya: 5-05-2016  →  Musubize

Byaragaragaye ko iri dini umuhamagaro waryo ku Mana ku bw’ abizera baryo cyangwa se ku bw’abantu muri rusange udasobanutse, kandi ibikorwa byaryo byinshi bibonwa nk’ ibifite intego nyamukuru yo kwinjiriza ba nyirabyo amafaranga.Bavandimwe, bizaba ari akaga gakomeye ku banyamerika aho iri dini rikomoka, igihe bizaba byemejwe bidasubirwaho ko iri dini ari ryo muhanuzi w’ ibinyoma uvurwa muri Bibiliya mu buhanuzi by’ Ibyahishiwe.Tubitege amaso!

NDAYAMBAJE Robert yanditse ku itariki ya: 4-05-2016  →  Musubize

Icyo ni igikorwa cy’ inyamibwa ku mpande zombi.
Erega byavuzwe ukuri ko ibitangaza bikorerwa mu Rwanda bifite ikintu cy’ umwihariko bisobanura kuri rwo! Mbega amahoro mu gihugu cyacu? Umuyobozi mukuru nk’uwo ku isi yose mu Rwanda? Ubanza nta muyobozi ukomeye ku isi haba mu nzego za Leta cyangwa se iz’amadini utazagera mu Rwanda koko! Ibyo bituma mvuga nti :"Abanyarwanda nidutegerezanye ishema rikomeye kuko nta gushidikanya u Rwanda ruri mu maboko ya Kristu"!
Abadiventistes bakomereze aho kandi Imana ibagume hafi!

Emmy yanditse ku itariki ya: 4-05-2016  →  Musubize

Ni byiza kugarukira Imana no guhora uyiziritseho. Ariko kuvuga ko Yezu ari hafi kuza gutwara abo yacunguye, numva byatuma ahari umuntu yibwira ko agifite igihe. Oya, ntacyo n’uguhora buri wese ku giti cye yiteguye ko yamujyana. None se umuntu ntapfa wenyine, niyo benshi bapfira rimwe ariko urubanza ni ku giti cye. Twe gukomatanya umunsi w’imperuka no guhora njye njyenyine niteguye,iki cya nyuma nicyo cy’ingenzi. Amahoro y’Imana kuri buri wese.

Charles yanditse ku itariki ya: 4-05-2016  →  Musubize

Byiza cyane Imana ihimbazwe kandi Imana izahe umugisha abantu bose bitevuye kugira uruhare muri TMI

ndayisaba jacques yanditse ku itariki ya: 4-05-2016  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka