Basaba ko ibitaro bya Nemba byabishyura ibirarane by’amezi abiri

Abaganaga bakora ku bitaro bya Nemba mu Karere ka Gakenke, barasaba kwishyurwa imishahara y’amezi abiri bamaze badahebwa.

Aba baganga bavuga ko baheruka kubona umushahara w’ukwezi kwa kabiri, ku buryo ukwa kane kurangiye nta yandi mafaranga y’umushahara barabona kandi bakora.

Kuba abaganga bo ku bitaro bya Nemba bamaze amezi abiri badahembwa ngo bishobora kugira ingaruka mu kazi kabo.
Kuba abaganga bo ku bitaro bya Nemba bamaze amezi abiri badahembwa ngo bishobora kugira ingaruka mu kazi kabo.

Umwe mu baforomo batifuje ko amazina ye atangazwa, yabwiye Kigali Today avuga ko kuba batarahembwa kandi ubuzima bwabo bushingiye ku mushahara bri kubagiraho ingaruka.

Agira ati “Icya mbere nta kandi kazi bamwe tugira uretse umushahara dukorera, duhaha mu mushahara twabonye, abenshi nta mazu tugira urumva tuba tugomba kuba mu nzu z’abandi kandi tukishyura.

Ikindi abantu benshi turimo inguzanyo kuri banki twibaza ibyo bihombo barimo kudutera byo kwishyura banki n’abana bagiye kwiga tutarahembwa ibyo byose n’ibibazo biduhangayikishije.”

Undi na we avuga ko byatumye asigaye yikopesha ibyo gutekera abana, bikikubitiraho ko n’abana babuze amafaranga yo kwishyura ku ishuri.

Kuva agahimbazamutsi kagabanuka hamaze kugenda abokozi barenga 10 bitaga ku barwayi ku bitaro bya Nemba.
Kuva agahimbazamutsi kagabanuka hamaze kugenda abokozi barenga 10 bitaga ku barwayi ku bitaro bya Nemba.

Ati “Ntabwo ndi umuhinzi, aho mpinga ni mu bitaro bya Nemba umusaruro nkuramo n’umushahara bampereza.

Ubu urajya kwikopesha nk’umuceri bakakubwira ngo banza uzane nay’ukwezi gushize, y’ishuri abana bagiye kw’ishuri barimo baduhamagara kwishyura amafaranga y’iki gihembwe ntaraboneka.”

Abaganga banavuga ko bahangayikishijwe n’amafaranga y’agahimbazamutsi yagabanyijwe muburyo bavuga ko batazi.

Umuyobozi w’ibitaro bya Nemba Dr. Habimana Jean Baptista, avuga ko ikibazo cy’abakozi batarahembwa imishahara y’ukwezi kwa gatatu n’ukwa kane kigiye gucemuka, kuko kutabahemba byari byatewe na mitiweli itarabishyuye neza.

Ati “Imishahara twatinze kuyibona ariko ay’ukwezi kwa gatatu kuwa kabiri bazaba bayabonye nukwa kane turabahemba muri iki cyumweru ariko bikaba byaratewe n’imyenda dufitiwe na mituweri.”

Dr. Habimana avuga ko igabanuka ry’agahimbazamutsi bariganirijeho abakozi byatewe n’uko Minisiteri y’Ubuzima yayagabanyije guhera muri 2015 akava kuri miliyoni 20Frw babonaga ku gihembwe akagera kuri miriyoni 7Frw.

Kuva amafaranga y’agahimbazamutsi yagabanuka ibitaro bya Nemba bimaze kubura abaganga barindwi n’abaforomo barenga bane, bose bagenda bavuga ko batishimiye iryo gabanuka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 13 )

ndumiwe ubuse ibyo mwandika nibyo cg murabesha niya matiku?minesante ibasure kweri

vava yanditse ku itariki ya: 1-06-2016  →  Musubize

Ibitekerezo bisebanya cyangwa bisesereza abayobozi cyangwa abantu runaka ntacyo byungura abasomyi nta n’ubwo bifasha gukemura ikibazo

alias yanditse ku itariki ya: 26-05-2016  →  Musubize

ubu i Nemba twahembwe ibirarane byose by’amezi abiri. Turashima Imana.kw’itariki ya 19 twatoye na chef de nursing ariwe Wellalis.Ariko criteres zo kumutora zarimo ruswa y’agahebuzo kuko kumwamamaza byari itegeko twari twahawe na Dr Habimana Jean Baptiste, utabikoze wari kwirukanwa,aho gupfa none napfa ejo. Uyu mugabo ntatworoheye na gato, kuko ruswa ze zihindura isura nk’uruvu. Tuzamukizwa n’Imana ..............

ijwi rivugira mu butayu yanditse ku itariki ya: 21-05-2016  →  Musubize

ubu rero iby’imishahara tubaye tubyiyibagije. ikiazo kitur’imbere n’ibiza by’imvura ihitanye abantu beshi, amazu meshi yasenyutse,amatungo yahaguye atembera mu migezi.Mbese twacecekeshejwe n’ibiza. Tube mazo kandi dusenge ,Uwiteka aturengere kandi atubabarire ibyaha byose twakoze. Akataramara barahaha. Dr Habimana Jean Baptiste humura ntabwo tukwanga uhubwo n’inzara ituvugisha menshi. None se wowe wanze guhembwa komera ikibazo turagisangiye. Gusa ugabanye ruswa kuko zigutesha agaciro.

Ijwi rivugira mu butayu yanditse ku itariki ya: 9-05-2016  →  Musubize

ibitaro bya nemba bikeneye umucunguzi .imana iduhe kudacika intege muribi bigeragezo byo kudahembwa. ubutayu tubugendemo neza . Imana turi kumwe. kwizera bitera gutsinda,kandi kugera kure siko gupfa. Mwakire umugisha w’Imana. Ibarinde gusebanya.

ijwi rivugira mu butayu yanditse ku itariki ya: 6-05-2016  →  Musubize

abanyamakuru namwe nkuko mudufasha kuvuga ibitagenda mujye munadufasha kudasohora ibitekerezo bisebanya.

alias yanditse ku itariki ya: 5-05-2016  →  Musubize

IMANA IJYE IBAGENDA IMBERE PE. NOHO UBUNDI MURAREMEREWE PE.!!!!!!!

alias yanditse ku itariki ya: 5-05-2016  →  Musubize

Ariko kuki abantu bi NEMBA mukunda gusebanya koko? Buriya kudahembwa bihuriye he nibyo muri kwandika koko? utunga mugenzi wawe urutoki rumwe izisigaye zose zikureba. NOne niwe ejo niwowe nabibutsaga ko isi idasakaye ntawe imvura itanyagira.

alias yanditse ku itariki ya: 5-05-2016  →  Musubize

kalima we ,harya mufite gahunda yo kwica izabayo ,karangwa bosco na philbert ,ese sha harya ngo mwaje gushaka ubukire mu barwayi , muri ruswa ,mukwiba amafaranga ya leta .uzabwire dr habimana jean batista ibi bikurikira:abagusebya ni abo musangira ruswa,abanyereza amafaranga y’ibitaro, abiba ibyuma byamamodoka ,abo mufatanya kwiba bafatwa ukabakingira ikibaba , abo mwigwana mu matiku muri salle aho kugirango uze kuvura abarwayi.MWE KUJYA MUBESHA ABANYAMAKURU IBYO KUDAHEMBA NEZA BYATANGIYE KUVA MUNTANGIRIRO YA2015.tuvugishe ukuri hari amafaranga yingiye mubitaro yibwe na babiyobora bajya kwiyubakira za villa .ibitaro se byabura amafaranga bite kugeza mu 2015 ntamukozi numwe byahembaga bose barahembarwa na leta n’abaterampunga.yemwe habe n’umuti byaguraga.habima mukemure ibibazo byanyu wibeshera bakarangwa izabayo phibert na bosco uzabaze wamushoferi udutwara tujye kukazi mugitondo tuvuye mu ruhengeri ibyo ba innocent ,gracien na bandereya bagenda bavugiramo cyangwa uzabaze abo banyamakuru batara inkuru abazibahaye ntibabandika bakabafata n’amafoto .

alias yanditse ku itariki ya: 5-05-2016  →  Musubize

Sha Karangwa, Sha Izabayo, Sha Boscon Sha philbert agapfa kaburiwe ni impongo, Ibyo mwisizemo nibitabakoraho muzangaye, kwirirwa musebya abantu ntacyo bizabamarira, Ibitaro bya Nemba sibyo byambere bihuye ni kibazo cy’ubukungu, kandi uko umugabo aguye siko ibya rimeneka.Izo mbaraga mwirirwa mutatanya ni kazi kanyu. Izabayo, Karangwa mushaka ubunursing, ubwose mwayobora bande? Izabayo yabonye kize Jeanette kuri CS Mucaca agira ngo niko bizahora....

Kalima yanditse ku itariki ya: 4-05-2016  →  Musubize

Ariko njye ndibaza nkabura igisubizo. Baravuga ngo amafaranga ntayo, ahari yo ntapfa ubusa? Buriya cash zose FELICIEN ahembwa zipfa iki? kwirirwa wicaye ku kwezi ngo mpemba. Ko twumva ngo hari amafrs y’ibitaro yanyereje yaba yarayagaruye?Abakontabure baragwira. Aho yakoze hose ntahava bamwirukanye kubera cash?si ko byagenze banamwirukana muri populaire? JBAPTISTE rwose baramuvundira cyane. ntabakozi agira kbs. Iyo dutashye tugeze Musanze Uyu Felicien ntiyigira mu mamodoka/Taxi ye yaguze muyo yibye mubitaro. Audit kuki zidakorwa comme il faut? Ko numva ngo hari nabandi bagiye kugenda ??? Karabaye!!!!

KAZUNGU yanditse ku itariki ya: 4-05-2016  →  Musubize

abadogiteri 7 ko ari benshi ubu se hasigaye bangahe cg ubu abarwayi bameze bate!!!!!!!!!!!!!!!!!!?

KARAHANYUZE yanditse ku itariki ya: 4-05-2016  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka